FERWAFA yashyize hanze abatoza umunani bazatorwamo utoza Amavubi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, Ishyirahame ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw’abatoza umunani bazatoranywamo umwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Johnny McKinstry uzaba asimburwa kubera umusaruro muke
Johnny McKinstry uzaba asimburwa kubera umusaruro muke

Uzatoranywa azaba asimbuye Johnny McKinstry wahoze kuri uyu mwanya, agasezererwa muri kanama umwaka ushize, azira umusaruro muke yagaragaje mu gihe yari mu kazi.

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA yatangarije Kigali Today ko mu batoza 50 bari basabye gutoza Amavubi hatoranyijwemo umunani gusa, kuko ari bo bujuje ibyangombwa bari basabwe na FERWAFA.

Yagize ati” Aba batoza umunani batoranyijwe n’akanama kari kagizwe n’abakozi ba FERWAFA n‘aba Minisiteri ifite siporo mu nshingano. Aba batoranijwe nabo bazahamagazwa bakore ikizamini kitanditse utsinze abe ari we uzatoza Amavubi.”

Uyu muvugizi yanongeye ko nyuma yo kwerekana uwatsindiye gutoza Amavubi, abatoza bandi bazerekwa ibyo yabarushije, kuburyo ntawe uzagenda avuga ko yarenganyijwe.

Nk’uko Ruboneza yakomeje abitangaza, ngo uyu mutoza azaba yamenyekanye mu gihe kitageze ku mezi atatu.

Abatoza umunani bazatoranywamo uw’Amavubi ni aba bakurikira:

1. Antoine Hey (Germany)
2.Georges Leekens (Belgium)
3. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
4. Paul Put (Belgium)
5. Peter James Butler (England)
6. Winfried ‘Winni’ Schafer (Germany)
7. Raoul Savoy (Switzerland)
8. Samson Siasia (Nigeria)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyicyipe yarikwiye umutoza uyizineza nka Gomez daroz

nitwa serge yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

turabona amavubi yarakwiye gutozwa nuzineza amavubi urugero nka gomezi

uwizeye pascl yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka