Etoile de l’Est yatsinzwe na Kirehe FC itunga urutoki imisifurire

Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, mu mukino wahuje Kirehe FC na Etoile de l’Est ku wa14 Kamena 2016, warangiye Kirehe FC itsinze1-0, ivana Etoile de l’Est ku mwanya wa mbere.

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi baturutse Kirehe na Ngoma baza gufana amakipe yabo ari nako bagaragaza ishyaka mu mifanire kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Amakipe yasatiranaga ku mpande zombi
Amakipe yasatiranaga ku mpande zombi

Umukino watangiye amakipe asatirana zose zishaka igitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Iki ni cyo kibuga cyakiniweho uyu mukino wa Shampiona
Iki ni cyo kibuga cyakiniweho uyu mukino wa Shampiona

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kirehe yarushije Etoile de l’Est ubusatirizi biranayihira, ku munota wa 81 w’umukino rutahizamu Bizimungu Jean Pierre yibye umugono ab’inyuma ba Etoile de l’Est atsinda igitego nyuma y’iminota ine yinjiye mu kibuga umukino urangira Kirehe itsinze 1-0.

Umutoza wa Etoile de l'Est ntiyishimiye imisifurire, ati "Baturushije gutegura"
Umutoza wa Etoile de l’Est ntiyishimiye imisifurire, ati "Baturushije gutegura"

Nyuma y’umukino Serugendo Amadou umutoza wa Etoile de l’Est ntiyishimiye uko imisifurire yagenze ati“imisifurire ntiyagenze neza ariko sinirirwa mvuga menshi gusa abasifura bajye bararama basifure neza aho guteranya amakipe”.
Yakomeje avuga ko Kirehe yabarushije gutegura neza umukino bitewe n’amikoro irusha Etoile de l’Est.

Ati “Kirehe yaturushije gutegura, irabizi pe ndongera mbisubiremo izi gutegura ariko njye sinabashije kwitegura, nateguza iki se ntacyo mfite?gusa ndaharanira kuba uwa mbere cyangwa uwa kabiri mu majonjora”.

Ndemeye Jean Luis Fils umutoza wa Kirehe FC avuga ko yishimiye amanota atatu amuhesha umwanya wa mbere aho yagize ati“Etoile de l’Est nsanzwe nyizi ni ikipe ikomeye, ndishimye kuba nyitsinze kandi mfite ikipe ikizamuka mu gihe yo imaze kuba ubukombe, ndasaba abafana gukomeza kuba inyuma y’ikipe aho bifuza ko tugera tuzahagera nta kabuza”.

Majyambere umuyobozi wa tekinike mu ikipe ya Kirehe avuga ko umukino wa Etoile de l’Est na Kirehe FC uhuruza imbaga kuko amakipe aba ashaka intsinzi dore ko anaturanye, niho havuye izina Derby de l’Est.

Nyuma y'umukino abafana ba Kirehe FC bishimiye intsinzi
Nyuma y’umukino abafana ba Kirehe FC bishimiye intsinzi

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri,Kirehe FC niyo iri kumwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, aho ikurikirwa na Etoile de l’Est yavuye kuri uwo mwanya itsinzwe na Kirehe 1-0, umukino ubanza amakipe yombe yari yaguye miswi 0-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kirehe nizamuke ndayishyigikiye kuko ikinaneza.

Nzabamwita albert yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka