Etincelles itunguye Rayon iyitesha amanota

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona, Etincelles inganyije na Rayon mbere yo gukina na APR

Abakinnyi ba Rayon Sports na Etencelles basuhuzanya
Abakinnyi ba Rayon Sports na Etencelles basuhuzanya

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves, Irambona Eric, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha, Nahimana Shassir, Nshutsi Savio Dominique

Etincelles yabanje mu kibuga
Etincelles yabanje mu kibuga

Etincelles: Rukundo Protogéne, Mugwaneza Pacifique, Nahimana Issiaka, Kayigamba Jean Paul, Mobonda Guillain, Mumbale Saiba Claude, Niyonkuru Ibrahim, Mugenzi Cedrick, Nsengiyumva Irshade, Mbonyingabo Regis.

Kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wari witezwe na benshi, aho ikipe ya Rayon Sports iyo ibasha kuwutsinda yari guhita irusha APR amanota atanu.

Rayon Sports ntibyaje kuyorohera kuko ikipe ya Etincelles yaje kwihagararaho umukino urinda urangira ari 0-0.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, ubu Rayon Sports irarusha APR amanota 3, mbere y’uko aya yombi azahurira mu mukino w’amateka kuri uyu wa Gatandatu taliki 21 Mutarama kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turaje tubereke aho APR tubera abantu babi muri ruhago

Nkuru Pasi yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize

YEWE RAYON WE URAMBABAJE KURUWO MUNSI

john nepo yanditse ku itariki ya: 15-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka