Emery Bayisenge yerekeje muri USM Alger izahura na Rayon Sports

Umunyarwanda Emery Bayisenge wakinaga muri Maroc, yerekeje mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, aho biteganyijwe ko azasinya amasezerano kuri uyu wa Kabiri

Nyuma y’umwaka umwe myugariro Emery Bayisenge amaze akina mu ikipe ya Jeunesse sportive El Massira yo muri Maroc ubu ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, Emery Bayisenge ubu yerekeje muri USM Alger, ikipe iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup.

Ubwo yakoraga ikizamini cy'ubuzima (Test Medical)
Ubwo yakoraga ikizamini cy’ubuzima (Test Medical)

Nk’uko tunikesha ibinyamakuru byo muri Algeria, Emery Bayisenge yakoze ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa mbere, akaba agomba gusinya amasezerano kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma yo gukora ikizamini cy'ubuzima
Nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima

Emery Bayisenge usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Isonga ndetse n’ikipe ya APR Fc yamenyekanyemo cyane, aho yavuye yerekeza muri KAC Kenitra, ubu akaba yakiniraga Jeunesse sportive El Massira

Ibinyujije kuri Twitter, USM Alger yamaze guha ikaze Emery Bayisenge
Ibinyujije kuri Twitter, USM Alger yamaze guha ikaze Emery Bayisenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka