Cassa Mbungo yiyemeje gushyira Sunrise mu makipe 8 ya mbere

Umutoza mushya wa Sunrise FC arishimira uburyo yakiriwe kuko yeretswe urukundo ndetse anabizeza kuzaza mu makipe 8 ya mbere.

Yabitangaje kuri uyu wa 05 Gashyantare mu mukino wa shampiyona Sunrise FC yanganyijemo ubusa ku busa na Pepiniere FC.

Cassa Mbungo n'ikipe basenga, anabizeza kubageza mu myanya 8 ya mbere
Cassa Mbungo n’ikipe basenga, anabizeza kubageza mu myanya 8 ya mbere

Wari umukino wa kabiri uyu mutoza atoje n’uwa mbere nyuma yo gusinya amasezerano.

Ashima uburyo abakinnyi be bawitwayemo ariko by’umwihariko agashima abafana ba Sunrise urukundo bakomeje kumugaragariza.

Ati “ Ndashima abaturage ba Nyagatare, mu myitozo tuba turi kumwe, aho duhuriye mu nzira bamvugishanya urukundo. Nemeye kuzageza ikipe ku mwanya wa 8 kandi nzabikora kuko ibyo mfite byose nzabitanga mbigereho.”

Cassa Mbungo Andre avuga ko abakinnyi be bakigorwa n’imyitozo abakoresha batari bamenyereye gusa akizera ko hari igihe bizakunda agatsinda.

Abajijwe ku kibazo cy’amikoro macye avugwa muri Sunrise Cassa Mbungo yemeza ko nta mpungenge afite kuko hari ikipe yigeze gutoza akayisangana ibibazo byinshi ariko agatwara igikombe.

Ati “ Natoje AS Kigali ifite ibibazo byinshi birenze ibya Sunrise ariko twatwaye igikombe. Nizera ko aha nta bibazo byinshi bikomeye kandi nzabyihanganira kuko mbona ubuyobozi bunyizeza byose.”

Asaba abafana n’ubuyobozi bw’ikipe kumuba hafi kugira ngo intsinzi ikenewe igerweho.

Moussa Sova wa Sunrise mu mukino wa Pepiniere yitwaye neza cyane
Moussa Sova wa Sunrise mu mukino wa Pepiniere yitwaye neza cyane
Abafana ba Sunrise mu zuba ryinshi ariko bakurikira umupira
Abafana ba Sunrise mu zuba ryinshi ariko bakurikira umupira

Cassa Mbungo Andre amaze icyumweru kimwe asinye gutoza Sunrise FC kugeza Shampiyona irangiye asimbuye umunya-Nigeria Chid Ibe Andrew wasezerewe azira Licence y’impimbano n’andi makosa arimo gusuzugura ubuyobozi bw’ikipe n’umusaruro muke, ubu ikipe ye iri kubarizwa ku mwanya wa 9 n’amanota 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twishimiye uko ikipe yacu ya Rayon Sport ihagaze

Komeza Innocent yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Twifurije ikipe yacu ya Rayon Sport urugendo rwiza muri Mali n’intsinzi abanyarwanda twese tuyifatiye iry’iburyo

Komeza Innocent yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Ibaze kweli iyo ntego, Umwanya wa 8 se ubwo niwo ukwiriye SUNRISE. Imeze nk’isabune uko umwaka ushira intego zayo zigenda zishira. kuva ku mwanya wa 4 muri season ya mbere mu cyiciro cya mbere none ubu ngo arahigira kuyishyira ku 8.

mugabo yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

courage cassa,imana ibane nawe,uwo muco WO gusenga n abakinyi ni mwiza

rurangirwa louis yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka