CECAFA y’abagore yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufata icyemezo cyo gusubika CECAFA y’abagore yagombaga kubera mu Rwanda.

Ni irushanwa byari biteganijwe ko rigomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru kuva ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 22 Gicurasi 2018, rikabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y'u Rwanda yari imaze hafi ukwezi mu myitozo
Ikipe y’u Rwanda yari imaze hafi ukwezi mu myitozo

Nyuma y’inama y’ubuyobozi bwa FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri, hafashwe umwanzuro wo gusubika iryo rushanwa, nyuma y’aho amafaranga ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwiyemeje gutanga butayatanze.

Bari bamaze iminsi bakora imyitozo y'imbaraga, ariko bagombaga guhita basubira mu makipe yabo
Bari bamaze iminsi bakora imyitozo y’imbaraga, ariko bagombaga guhita basubira mu makipe yabo

FERWAFA iratangaza kandi ko umwanzuro wo gusubukura gahunda yo kwakira iyo CECAFA uzafatwa ari uko amafaranga yamaze gutangwa, nyuma bakazicarana n’ubuyobozi bwa CECAFA bagafata umwazuro wo gushyiraho amatariki mashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka