Byinshi kuri Romami wibarutse abasore batanu bose bagakina ruhago (Audio)

Izina Romami si rishya ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko hari abakinnyi bitwa gutyo bakinnye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Romani wabyaye abasore batanu bose bagakina ruhago mu Rwanda
Romani wabyaye abasore batanu bose bagakina ruhago mu Rwanda

Abo bakinnyi bitwa Romani ni Romami Jean na Romami Marcel bahoze bakina n’abagikina ubu aribo Romami Andre, Romami Frank na Romami Felix.

Abo basore bose babyawe n’umusaza Romami Andre w’Imyaka 61 nawe wakinnye ruhago ari umuzamu ukomeye. Yavukiye mu gihugu cy’Uburundi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Radio ya Kigali Today, mu kiganiro cyayo cyitwa KT Sports yatangaje byinshi ku buzima bwe.

Muzehe Romami yatangiye ku menyekana muri Vitalo’o mu 1980. Yakinnye no mu makipe yo mu Rwanda nka Etoile Filante. Avuga ko ubwo yari ari muri iyo kipe yahembwaga ibihumbi 18RWf.

Yanakiniye ikipe ya Panthere Noire mu mwaka wa 1988. Yayigiyemo aguzwe ibihumbi 400RWf yaguzemo ikibanza cyari kirimo Inzu.

Akomeza avuga ko ubwo yazaga muri iyo kipe yakiriwe bidasanzwe aho yahawe imodoka y’ijipe ya gisirikari yagiye ku mufata ku mupaka w’Akanyaru ivuye i Kigali.

Mu bindi atazibagirwa harimo kugera muri ½ mu mikino yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Avuga ko byatumye yamamara cyane anashyirwa mu bitabo abanyeshuri b’i Burundi bigiramo mu nkuru izwi nka “Ma petite fille Sylvie”.

Romani Jean wakiniye Amavubi ni umwe mu basore na Rumani Andre
Romani Jean wakiniye Amavubi ni umwe mu basore na Rumani Andre

Iyo nkuru iba ivuga uburyo Sylivie yatse ababyeyi be amafaranga ngo ajye kureba umukino wa Vitalo’o kugira ngo abone amahirwe yo kubona umuzamu Romami Andre.

Akomeza avuga ko umwana we witwaye neza cyane ari Romami Jean. Mu byo atazamwibagirwaho ngo ni igihe yabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Zambia (aho yakinaga) mu mwaka wa 2000.

Ibyo ngo byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amguru mu Rwanda (FERWAFA) rimwinginga ngo amuzane mu Rwanda bityo akinire Amavubi.

Romami Marcel (hagati) yahoze ari myugariro, ubu atoza muri Rayon Sports
Romami Marcel (hagati) yahoze ari myugariro, ubu atoza muri Rayon Sports

Muzehe Romami , ukora umwuga w’ubukanishi mu kigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi (WASAC) ngo ababazwa nuko nta mwana we wamukurikije ngo abe umuzamu.

Avuga ko yatangiye gutegura umwana we w’amezi icyenda, ariwe Romami Elisa, kugira ngo azagere ikirenge mu cye kandi ngo yizeye ko azaba umuzamu ukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya bene samusure bavukana isunzu.

alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka