Byinshi ku mutoza Bizimana Abdu bita Bekeni uzwiho gusetsa

Bizimana Abdu azwi nka Bekeni ubu ni umutoza Mukuru w’ikipe ya Virunga FC yo muri Congo (DRC) muri shampiyona ya Linafoot.

Umutoza Bekeni asigaye atoza muri Congo ikipe yitwa Virunga FC
Umutoza Bekeni asigaye atoza muri Congo ikipe yitwa Virunga FC

Yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Etincelles, Amagaju FC na Marine FC. Umwihariko azwiho ni ibiganiro bisetsa agira iyo aganira n’itangazamakuru.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2013-2014 ibitego 2-1, ubwo yatozaga Etincelles yazanye imvugo “gukubita umunzenze ikwira hose mu Rwanda.

Iyi mvugo no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo yasanze barizi aho bamwita “Mtu wa Minzenze “

Umutoza Bekeni yagiranye ikiganiro kirambuye na Nsengumukiza Prudence, umunyamakuru wa KT Radio, Radio ya Kigali Today, ubwo yamusangaga mu rugo rwe mu Mujyi wa Rubavu maze amutangariza byinshi ku buzima bwe.

Ikiganiro kirambuye

Umunyamakuru: Watangira utwibwira?

Bizimana Abdu: Amazina ni Bizimana Abdoul, navutse tariki ya 14 z’ukwezi kwa Gatatu mu 1960 navukiye i Rubavu i Gisenyi, Nkomoka ku musaza witwa Kanyaruhengeli na Habimana Salama, ndi umugabo ndubatse, mfite umugore n’abana barindwi.

Abana banjye babiri barangije muri Kaminuza, umwe arakiga ,undi witwa Bizimana Lamatllah kwiga byaranze mujyana mu bijyanye n’Ubukanishi nyuma aza no kugerageza ibijyanye no gukina ubu ni umukinnyi akina nka myugariro.

Amashuri yanjye abanza nayigiye mu ishuri rito ry’abapantecoti rya Gacuba ya Mbere, mu gihe amashuri yisumbuye naje kuyiga muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo, mfite Diplome y’amashuri yisumbuye.

Umunyamakuru: Ese waba warigeze ukina umupira w’amaguru ?

Bizimana Abdu: Njye nkiri muto nari nzi gukina umupira ku buryo nazaga mu bana batoranyijwe (Selection) buri gihe i Rubavu, no ku mashuri niko byari bimeze, ndi muri Kongo niko nabwo byari bimeze.

Natangiye gukina umupira, nkina mu ikipe ya Etincelles igishingwa, urumva ko aritwe mfura za Etincelles igitangira mu 1978. Icyo gihe nari myugariro mwiza cyane.

Nari kumwe n’abandi bakinnyi barimo Juma Pala, Rudasingwa Longin, Mungo Jitiada bita Viguri (Vigoureux) Bahame Hassan, Sanzano n’abandi.

Mu 1985 kugeza mu 1987 nakiniye ikipe ya Terminus, nakinaga umupira ari nako mfite akazi ku Gisenyi, kuva i Gisenyi ni uko hari ibyo ntari numvikanye na Etincelles.

Izina Bekeni ryaturutse k'umukinnyi w'umudage witwa Franz Anton Beckenbauer
Izina Bekeni ryaturutse k’umukinnyi w’umudage witwa Franz Anton Beckenbauer

Umunyamakuru: Izina Bekeni rituruka he?

Bizimana Abdoul: Hari umukinnyi w’umudage Franz Anton Beckenbauer, uyu mugabo wari Captain wa Bayern Munchen twakinaga kimwe,dore ko nawe yari myugariro nkanjye. Niho izina ryaturutse kugeza ubu,bageranyaga Beckenbauer w’umuzungu bagasanga akina neza nkanjye w’umwirabura aho niho izina ryaturutse.

Uyu yari umuhanga cyane mu makipe yakinagamo nk’Ikipe y’igihugu y’Ubudage na Bayern Munich hagati ya 1964 kugeza 1980.

Umunyamakuru: Ni ibihe bihe byiza wagize?

Bizimana Abdoul: Hari ikipe y’i Kigali yari mu kiciro cyambere, twakinnye nayo ndi muri Etincelle Fc tuyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) iturusha cyane gusa nza gukora igikorwa mu kibuga bituma twegukana itsinzi.

Kuri uyu munsi abakinnyi bose twari kumwe bavuga ko batari buze kurya bati n’agahimbaza musyi (prime) kacu muze kukaduhera Bekeni. Icyo kintu sinakibagirwa cyaranshimishije.

Ikindi gihe nibuka mu bihe byiza nagize ni igihe natozaga Etincelles twari twaramanutse mu kiciro cya kabiri, turazamuka tunatsindira tike dusohokera igihugu muri CAF Confederation Cup ubwo twasezererwaga n’ikipe yo muri Congo Brazzaville.

Umunyamakuru: Tugarutse inyuma gato ako Gahimbaza musyi barakaguhaye cyangwa baje kwisubira?

Bizimana Abdoul: Bampaye Prime, barayimpaye ndetse n’ibiryo erega! Abakinnyi bose banga kurya ariko ibiryo by’abantu 25 sinari kubimaraaaa (araseka cyane) si ndi Ngunda! Ibiryo narabingize turabisangira ariko agahimbaza musyi kose barakampereje mbaguriramo Fanta turazisangira.

Umunyamakuru: Naho ni uwuhe mukino wakubabaje mu buzima?

Umukino wambabaje ni umukino twarimo dukina n’ikipe ya Eclair y’abakomando yari i Kigali; badutsinze igitego cyimwe ku busa (1-0) ku munota wa nyuma, turababara cyane.

Uyu ni umwe mu mukino yambabaje kuruta iyindi kuko twagombaga kuba aba mbere ariko ntibyashoboka kubera dutsinzwe n’ikipe ya Éclair kandi ari murumuna w’ikipe yitwaga Panthere Noire.

Umunyamakuru: Bekeni yatangiye inzira y’ubutoza ate?

Bizimana Abdoul: Naje kurangiza gukina(carriere) mu 1988, ubuyobozi bwa Etincelles bwansabye ko negera ikipe, nza kuba umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Etincelles kuva mu mwaka wa 1989 kugeza mu 1994.

Ubwo nyuma ya Jenoside uwari umutoza mukuru wa Etincelles FC ntiyabasha kugaruka, biza kuba ngombwa ko nza gutoza dore ko nari mfite ubumenyi bw’ibanze kubyerekeye gutoza, bityo ntangira gutoza Etincelles guhera mu 1994.

Umunyamakuru: Waje gutoza Etincelles gusa cyangwa?

Bizimana Abdoul: Mu buzima bwanjye natoje amakipe ane ariyo Etincelles, Marine FC, Amagaju na Virunga.

Ubutoza nabukoreye amahugurwa menshi, menshi cyane, kugeza ubu mfite Licence C ya CAF impa uburenganzira bwo gutoza ahariho hose najya gutoza ndamutse mbonye akazi.

Umunyamakuru: Bekeni noneho, watubwira ibintu utazigera wibagirwa byakubayeho uri umutoza?

Bizimana Abdoul: Akazi kacu karakomeye cyane, mu butoza harimo byinshi bitubabaza n’ibindi byiza byinshi. Njye mbabazwa no kubona abantu benshi bakunda umupira batawuzi,c yangwa bakaba bawuzi ariko ntabushobozi bafite.

Ikimbabaza cyane ni match nakinnye n’Amavubi umusifuzi aratwiba bigaragara, bituma tunganya uwo mukino byarambabaje cyane ariko agahinda kanjye gashira vuba.

Bekeni mu batoza yemera harimo umunya-Brazil Luis Phillipe Scholari
Bekeni mu batoza yemera harimo umunya-Brazil Luis Phillipe Scholari

Umunyamakuru: Burya umuntu wese aba afite umuntu yigiraho, Bekeni ni uwuhe mutoza afatiraho urugero?

Bizimana Abdoul: Njye mfatira urugero ku mutoza watwaye ikipe yatwaye igikombe cy’isi n’ ikipe y’ubufaransa mu 1998 Aimé Jacquet, niwe ndeberaho ninawe nigana cyane.

Undi ni Umunya-Brazil Luis Phillipe Scholari, nubwo yatsinzwe 7-1 n’Ubudage muri ½ mu gikombe cy’isi cya 2014. Ni umutoza w’umuhanga icyo yazize ni uguhitamo nabi abakinnyi.

Umunyamakuru: Tuganire kandi tubwizanye ukuri, mu Rwanda Bekeni afana iyihe kipe, ntekereza ko ushobora kuba ufana Etincelles?

Bizimana Abdoul: Njye ntago mfana Etincelles,ndayikunda. Ndi umufana w’ikipe ntoza ubu ndi umufana wa Vilunga ntoza iyo itsinzwe ndababara!! Etincelles ndayikunda kubera amateka nyifitemo.

Umunyamakuru: Ku mugabane w’Uburayi bimeze gute?

Bizimana Abdoul: Ku mugabane w’Uburayi nta kipe nkunda.

Umunyamakuru: Ni uwuhe mukinnyi uvuga ko ari umuhanga kurusha abandi ku isi?

Bizimana Abdoul: Njye umukinnyi nkunda! Nkunda Christiano Ronaldo, mu Rwanda umukinnyi mpa icyubahiro mu Rwanda ni Rudasingwa Longin twakinanye, na Haruna Niyonzima na Muhadjili Hakizimana natoje.

Ni abakinyi beza ariko tuganiriye nababwira ko bataragera ku rwego rukomeye bagomba gukomeza gukora cyane.

Umunyamakuru: Ubona ari irihe banga ryo gutera imbere mu butoza kuri wowe?

Bizimana Abdoul: Ibanga ni ugukunda akazi kanjye no kwegera bagenzi banjye. Icyo ni icya mbere no gukorana na Staff yanjye neza.

Umunyamakuru: Bisa nkaho uri umutoza ukunda guhora yishimye ukanasetsa abantu, ibanga ni irihe?

Bizimana Abdoul: Kuba mpora nishimye biterwa n’uko iwanjye tumeze. Iwanjye ni Famille ikunda guhora yishimye cyane. Cyane cyane nk’umugore wanjye akunda ku mfasha muri iyi "carriere" kuko arabizi nkunda kurakara, ndakara ubusa ndakara nk’amasegonda macye ku buryo umugore ambwira ngo ihangane,ihangane, nkahora muri ubwo buzima.

Kwishima ni ukugira ngo mbeho! Baratubwira ngo iyo urakaye upfa vuba, kandi mba nshaka kugira ngo mbeho igihe kirekire nzagire n’imyaka 100. Ndi kureba niba iyo minsi bavuga nayitubura!

Umunyamakuru: Iyo watsinze umukino umugore wawe abyakira ate?

Bizimana Abdoul: Umugore wanjye ari mu bantu bakurikirana ubuzima bwanjye bwa buri munsi nubwo tuba tutari kumwe.

Iyo match iragiye kuri ya minota umupira urangiriraho, niwe wambere untelefona kugirango ambaze uko byagenze, cyangwa nanjye nkamutelefona nkamubwira uko bimeze.

Umunyamakuru: Ukumbuye iki muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kujya gutoreza hanze?

Bizimana Abdoul: Nkumbuye kongera gutoza abana bacu, abanyamakuru b’imikino namwe ndabakumbuye ndetse nabaha amanota 100% ugereranije n’abo muri Congo.

Muri Congo usanga ho batavuga amakuru y’imikino mu buryo burambuye bafataho agace gato mu makuru nakwita ko ari mwikize muri Congo basakuriza ku kibuga nta biganiro byihariye biri Specifique bivuga ku mikino bibaha.

Umunyamakuru: Ugera muri RDC haba hari akantu kabanje kugutonda?

Bizimana Abdoul: Urabona abafana bo muri Congo batandukanye cyane n’abo mu Rwanda, bo barashotorana cyane, banarenga “surface techinique” bakaza gutuka cyangwa guserereza umutoza, navuga ko byabanje kuntonda kubimenyera ariko ubu namaze kubimenyera.

Umunyamakuru: Abafana mu Rwanda baragukundaga, kubera amagambo asetsa wababwiraga, abafana bo mu Rwanda bagukumbuye wababwira iki, uzagaruka?

Bizimana Abdoul: Abafana se ko aribo batanga akazi nibanshaka bazambona ndahari nta kibazo mfite, nta kibazo mfitanye n’abafana, nta n’ikibazo mfitanye n’undi wese, mu Rwanda ni igihugu cyanjye.

Ntabwo ari ukwihara n’ubu aho nca muri Congo abantu baba bavuga ngo umunyaRwanda, baranshimira ibyo maze kugeza kuri Virunga, abafana mu Rwanda nibanyifuza nzagaruka, naho amagambo yo ni impano imana yampaye ningaruka nzayagarukana.

Umunyamakuru: Bekeni ahantu azagera akumva ko yageze ku nzozi ze mu mwuga mu butoza ni he? Ahari wenda gutoza APR FC na Rayon Sports byaba bivuze ko ugeze ku ndoto zawe?

Bizimana Abdoul: Oya! Ntabwo ari uko ntekereza, wenda hari abandi batoza babyumva gutyo gusa njyewe si uko bimeze, urabona mu Rwanda ntabwo umupira uratera imbere, usanga abayobozi b’amakipe bavangira abatoza.

Njyewe naguha nk’urugero: twigeze kuba turimo gutegura umukino wa shampiyona ukomeye cyane umwe mu bayobozi bakuru b’ikipe natozaga ntakubwiye, araza atubwira ngo nimutsinda ndabaha ihene, ibaze nawe ihene niyo yafataga nk’igihembo kiruta ibindi!

Naramurebye ku mutima ndaseka ndatekereza nti ‘ese iyi ni motivation nararebye mbona abakinnyi bose 25 ntiyabahaza, ihene igura ibihumbi makumyabiri koko! Naramubwiye nti ‘azayizane nyijyane iwanjye nyiteke kuko ntiyahaza abakinnyi, ikindi kandi abakinnyi ni abacelibataire ntibazi no guteka.

Iyo urebye rero usanga abayobozi bacu bataramenya umupira. Abayobozi b’amakipe bo mu Rwanda barakuvangira bagatuma ibibi bikubaho kandi iyo bibaye barakwigarika ntibagaragara.

Aho nifuza mbere yo gusoza umwuga wanjye ndifuza kujya mu yandi makipe yo hanze akomeye

Bekeni yifuza kujya gutoza andi makipe yo hanze akomeye
Bekeni yifuza kujya gutoza andi makipe yo hanze akomeye

. Nk’ubu hari amakipe y’i Kinshassa aba anshaka ariko bambwiye ko i Kinshassa badakunda abantu bo mu Burasirazuba.

Muri Zambia naho baranshaka ariko babanje kumbwira ko barimo kubanza kureba Video zanjye uburyo ntozamo rwose ndiyumvamo ubushobozi bwo gutoza ikipe iyo ariyo yose mu karere.

Umunyamakuru: Bekeni dusoza ikigniro cyacu urateganya guhagarika gutoza ryari?

Bizimana Abdoul: Mfite abana batatu bakiga, bizaterwa nuko bazaba bameze, nibarangiza kwiga. Naho ubundi mba numva ntazarenza imyaka itanu ntoza.

Umunyamakuru: Umutoza Bizimana Abdoul urakoze cyane turagushimiye ku kiganiro twagiranye.

Bizimana Abdoul: Murakoze namwe Kigali Today, turabashimiye ku nkunga mutanga mu mikino by’umwihariko umupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka