Bugesera yabujije APR kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 mu mukino wok u munsi wa 15 w’igice kibanza cya shampiyona Ikipe ya Bugesera yanganyije na APR 1-1.

APR mbere y'umukino basenga
APR mbere y’umukino basenga

Bugesera niyo yafunguye amazamu aho umunyamali Guindo Abdallah yayitsindiye igitego ku munota wa 20 w’igice cya mbere kiza kwishyurwa ku munota wa 50 gitsinzwe na Issa Bigirimana.

Kunganya kwa APR byatumye itabasha gufata umwanya wa mbere kuko Rayon Sport yahise iyirusha amanota 2 nyuma yo kunyagira Kiyovu kuko ifite 36 mu gihe APR ifite 34.

Bugesera mu gice cya mbere yakunze kwiharira umupira
Bugesera mu gice cya mbere yakunze kwiharira umupira

Jimmy Mulisa utoza APR yavuze ko kuba ikipe ye yanganyije yabangamiwe n’ikibuga.

Yagize ati”Ni umupira turanganyije abakinnyi banjye bagowe n’ikibuga kuko bamenyereye ikibuga cyiza ariko nta kundi bibaho tugiye gutegura imikino yo kwishyura”

Bugesera yagiye ibona Koruneri ariko ntizatanga umusaruro
Bugesera yagiye ibona Koruneri ariko ntizatanga umusaruro
Abatoza ba APR batarabona igitego bari bumiwe
Abatoza ba APR batarabona igitego bari bumiwe

Ku rundi ruhande Mashami Vincent umutoza wa Bugesera yishimiye kunganya aho avuga ko kunganya n’ikipe ikomeye nka APR byongerera imbaraga abakinnyi be avuga ko bataragira ubunararibonye.

Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Rujugiro umufana ukomeye wa APR
Rujugiro umufana ukomeye wa APR

Abakinnyi babanjemo muri APR

Mu izamu: Mvuyekure Emery

Ab’inyuma:NgabonzizaAlbert, Imanishimwe
Emmanuel,Usengimana Faustin na Aimable Nsabimana

Abo hagati:Mukunzi Yannick,Nshimiyimana Imran,Sibomana Patrick na Benedata Janvier

Ba rutahizamu: Bigirimana Issa Na Mucyo Fred

Abakinnyi babanjemo muri Bugesera

Mu izamu:Kwizera Olivier

Ab’inyuma:Mugabo Ismael,Uwacu Jean Bosco,Muhire Anicetna Rucogoza Aimable

Abo hagati:Ntwali Jack,Guindo Abdallah,Nzabanita David,Iradukunda Bertrand

Ba rutahizamu:SSentongo Faruk Na Mugenzi Bienvenu

Indi mikino y’umunsi wa 15 uko yarangiye

Kuwa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017

Rayon 3-0 Kiyovu

Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017

Bugesera 1-0 APR

As Kigali 1-0 Espoir

Kirehe 3-1 Mukura

Musanze 3-0 Sunrise

Etincelles 1-0 Amagaju

Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017

Marines vs Police

Pepiniere vs Gicumbi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye nikundiye abasifuzi kbsa basifuye nta marangamutima bafite

aloys yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

bugesera fc iradukosoye kbs,apr fc twihangane,icyangombwa nugutsinda gasenyi

niyigena janvier yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka