Bugesera isezereye Muhanga, Kanyankore avuga ko atazihimura kuri APR

Kuri uyu wa kabiri i Nyamata mu Bugesera habereye umukino w’igikombe cy’Amahoro wari usigaye muri 1/8 hagati ya Bugesera na As Muhanga, Bugesera inyagira Muhanga iranayisezerera

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Bugesera: Olivier Kwizera, Mugabo Ismael, Uwacu Jean Bosco, Muhire Anicet, Turatsinze Hertier, Bigirimana Shabani, Guindo Abdallah, Nzabanita David, Ssentongo Faruk, Iradukunda Bertrand na Ikecukwu.

AS Muhanga: Dusabe Claude, Niyigena Jully Moise, Niyibizi Emmanuel, Himbaza Jacques, Rucogoza Elias, Karisa America, Ntirushwa Aime, Habimana Yves, Kubwamarayika Silas bita Robinho, Bigiraneza Rachid (murumuna wa Michel Ndahinduka) na Munyeshuli Aaron.

Uyu mukino wahuje ikipe ya Bugesera na As Muhanga watangiye Bugesera isatira iza no kubona igitego cya mbere ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe na Iradukunda Bertrand ku mupira yari ahawe na Ikecukwu, As Muhanga yabaye nk’ikangutse ishaka kwishyura yifashishije bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe bitwara neza barimo Kubwamarayika Silas na Habimana Olivier umaze gutsinda ibitego byinshi mu kiciro cya kabiri, ariko Kwizera Olivier umuzamu wa Bugesera na ba myugariro be bari bayobowe na Muhire Anicet bita Gasongo bababera ibamba.

Umunyezamu Kwizera Olivier yitegura gutera umupira
Umunyezamu Kwizera Olivier yitegura gutera umupira

Bugesera yari yihariye umukino yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 26 cyatsinzwe na Ikecukwu ku mupira muremure waturutse inyuma kwa Muhire Anicet.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri ku busa bwa AS Muhanga, Muhanga igaruka mu kibuga ifite inyota y’igitego ariko kuzamuka cyane bibakoraho batsindwa igitego cya gatatu, cyatsinzwe ku munota wa 52 na Bigirimana Shabani, nyuma y’iminota 10 ahita atsinda n’ikindi.

Abafana ba Bugesera bari bamaze kwizera gukomeza ibyishimo byari byose mu ngoma n’umudiho.

Abafana bari mu byishimo
Abafana bari mu byishimo

Bugesera yakoze impinduka mu gice cya kabiri Ikecukwu wari wagoye As Muhanga asimburwa na Rucogoza Djihad, Iradukunda B nawe wari wavunitse asimburwa na Mugenzi Bienvenu.

Umukino warangiye ari ibitego bine bya Bugesera ku busa bwa AS Muhanga, ikipe ya Bugesera yari yatsinzwe kimwe ku busa na Muhanga ku mukino ubanza ikomeza muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego bine kuri kimwe cya As Muhanga.

Nyuma y’umukino, umutoza Abdou Mbarushimana wa AS Muhanga wari utakaje umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino yavuze ko yagowe n’ikibuga ndetse n’abafana

Yagize ati "Twagowe n’ikibuga kitameze neza kuko abakinnyi bacu bamenyereye gukinira ku kibuga cy’ubwatsi bw’ ubukorano (terrain synthetique), ikindi cyagoye abakinnyi ni abafana bafana begereye ikibuga kuko abakinnyi bamenyereye gukinira ahitaruye abafana"

Yikomye ikibuga ..

Kanyankore Gilbert Yaounde wakatishije itike izatuma izahura na APR Fc yamwirukanye mu buryo butunguranye, yavuze ko yiteguye gukina na APR Fc atagiye kwihimura, ibi kandi binemezwa n’abakinnyi barimo Kwizera Olivier, Iradukunda Bertrand, Ssentongo Faruk na Mugenzi Bienvenu nabo bahoze bakinira APR Fc.

"Mu buzima bwanjye sinjya ngira inzika, njye ngiye gutegura umukino n’abakinnyi banjye, ntabwo ngiye kwihimura kuri APR Fc" Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza wa Bugesera

Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza:

Rayon Sports vs Police FC
Marines FC vs Espoir
AS Kigali vs Amagaju
APR FC vs Bugesera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka