Bugesera FC ngo izahana yihanukiriye Farouk Ruhinda wataye akazi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera, buratangaza ko bwababajwe n’umukinnyi wayo Ruhinda Sentongo Farouk wataye akazi, bukaba buteganya kumuhana bwihanukiriye.

Farouk Ruhinda waburiwe irengero agifite amasezerano y'Imyaka ibiri muri Bugesera FC
Farouk Ruhinda waburiwe irengero agifite amasezerano y’Imyaka ibiri muri Bugesera FC

Ruhinda ngo ni ku nshuro ya kabiri atorotse akazi kandi agifitanye amasezerano y’imyaka ibiri na Bugasera Fc yasinyanye nayo mu ntangiriro za 2017, nk’uko Gahigi Jean Claude uyobora iyi kipe abitangaza.

Yagize ati “Twahamagaje abakinnyi bacu baba i Kigali nawe arimo, abandi baraza we turamubura kugeza ubu.

Yaherukaga kugenda mu Kwezi kwa Mbere, agarutse tumukata umushahara we w’Ukwezi, ariko ubu naramuka agarutse tuzamufatira ibyemezo birenze ibi bishobora kubamo guhagarikwa cyangwa se kwirukanwa burundu, kugira ngo abandi bakinnyi barebereho batazamwigana.”

Gahingi anavuga ko iki kibazo cyo guta akazi kwa Ruhinda bamaze kugigeza ku buyobozi bwa FERWAFA, babusaba kutazagira indi kipe bazemerera ko Ruhinda ayikinira, kuko afatwa nk’umukinnyi wabo wataye akazi.”

Umutoza wa Bugesera Mashami Vincent we avuga ko uyu mukinnyi yamuganirije ku nshuro ya mbere ubwo yorokaga mu ntangiriro za Mutarama, ariko ngo abona inama yamugiriye atarazubahirije, ubu akaba agomba kwirengera ingaruka z’ayo makossa.

Mashami Vincent utoza Bugesera yagizwe umutoza w'Amavubi
Mashami Vincent utoza Bugesera yagizwe umutoza w’Amavubi

Ruhinda Farouk yakuriye mu ikipe ya Isonga FC, ayivamo ajya mu ikipe ya APR atagiriyemo ibihe byiza kubera ikibazo cy’imvune.

Yavuye muri APR FC ajya gusinyira ikipe ya Bugesera guhera mu Ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2017.

Yanakiniye kandi ikipe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, cyabereye mu Rwanda, ndetse n’icy’isi cyabereye mu gihugu cya Mexique muri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mumuhane nta mukinnyi kamara ubaho ariko ntazajye Mu yindi team sibyo kugenda no rigth ze byujuje amategeko.

eliya yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

mumuhane nta mukinnyi kamara ubaho ariko ntazajye Mu yindi team sibyo kugenda no rigth ze byujuje amategeko.

eliya yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Narinzi ko kwita agiti birori byagize ibyo bimara ariko ndabona ntasomo byasize ...Ruhinda Faluk ntabaho ssentogo niryo zina ryuzuye..

Django yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka