Bugesera Fc igiye guterwa inkunga na Excel Energy

Ikipe ya Bugesera yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ya Excel Energy kugeza umwaka w’imikino wa 2016/2017 urangiye

Nk’uko byasobanuwe n’impande zombie zirebwa n’aya masezerano yatangiye muri Werurwe 2017, ikipe ya Bugesera izahabwa inkunga ifite agaciro ka Milioni 20, agabanyije mu byiciro bibiri, aho igice kimwe kigizwe na Milioni 7 zigenewe imyambaro y’ikipe ibiri ndetse n’inkweto zo gukinana.

Bugesera ni imwe mu makipe makeya agiye kujya yambara umuterankunga
Bugesera ni imwe mu makipe makeya agiye kujya yambara umuterankunga

Igice cya kabiri kikaba kigizwe na Milioni 13 zizajya zifasha ikipe mu buzima bwa buri mu nsi harimo ibijyanye n’ingendo, agahimbazamusyi k’abatoza n’abakinnyi, ndetse na Milioni imwe n’ibihumbi 400 ahabwa iyi kipe buri kwezi kuva muri Werurwe kuzageza muri Nyakanga 2017

Uyu ni umwambaro bazajya bajyana ku kibuga
Uyu ni umwambaro bazajya bajyana ku kibuga
Bamwe mu bayobozi b'ikipe ya Bugesera Fc
Bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Bugesera Fc
Ikipe izajya yambara umwambaro wanditseho Excel Energy imbere
Ikipe izajya yambara umwambaro wanditseho Excel Energy imbere

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera Gahigi yatangaje ko iyi nkunga ije kunganira iyi kipe yabo mu ntego bihaye yo kurangiza iyi Shampiona mu makipe atanu ya mbere, ndetse no kuzitwara neza mu gikombe cy’Amahoro.

Bamwe mu bayobozi b'ikipe ya Bugesera Fc
Bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Bugesera Fc
Umwambaro Fc Barcelona ijya ijyana ku kibuga usa n'uwo Bugesera igiye kujya yambara
Umwambaro Fc Barcelona ijya ijyana ku kibuga usa n’uwo Bugesera igiye kujya yambara

Nshimiyimana Didace uyobora iyi Sosiyete ya Excel Energy icuruza ibikomoka kuri Peteroli, yatangaje koi bi babikoze muri gahunda bihaye yo kugira igikorwa cy’iterambere bafasha mu turere bakoreramo, by’umwihariko muri Bugesera akaba ari naho bashyize Sitasiyo ya essence bwa mbere mu Rwanda kuva batangira kuhakorera muri 2015

Nshimiyimana Didace, Umuyobozi wa Excel Energy mu Rwanda
Nshimiyimana Didace, Umuyobozi wa Excel Energy mu Rwanda

“Dusanzwe dufite ibikorwa by’iterambere dukorera ho dukorera, haba mu buzima ndetse n’ibindi, Bugesera nk’akarere twatangiriyemo Sitasiyo ya Essence, twifuje gukorana nabo by’umwihariko muri Siporo tugatera inkunga ikipe yabo”

Iyi kipe ya Bugesera yiyongereye ku makipe make yo mu Rwanda yambara imyenda iriho abaterankunga, harimo ikipe ya Rayon Sports, Mukura Vs, Amagaju Fc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congs ku ikipe yacu. Natwe abafana ntituzayiva inyuma

nieva yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka