Bimwe mu byaranze imikino ibanza ya Shampiyona 2016-2017

Ku wa 29 Mutarama 2017 nibwo igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyarangiye amakipe yose uko ari 16 amaze guhura hagati yayo, usibye imikino Pepiniere yagombaga gukina na AS Kigali na Marines itarabaye.

Iyi shampiyona ya 2016-2017 yatangiye ku wa 14 Ukwakira 2016 aho yatangiye ihuza amakipe y’ibigugu Rayon Sports na Police Fc, Rayon yari yatwaye igikombe cy’amahoro yatangiye inyagira Police ibitego 3-0 uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

APR niyo yaherukaga gutwara igikombe cya Shampiyona yo yatangiye itsinda ikipe y’ Amagaju 1-0 ndetse shampiyona iratangira amakipe 2 ariyo Pepiniere na Kirehe arizo zari zazamutse mu cyiciro cya mbere zivuye mu cya kabiri.
Ibi ni bimwe mu by’ingenzi Kigali Today yakusanyije byaranze igice kibanza:

1. Ikipe ya Sunrise yatangiye neza mu mikino ya mbere iza gusubira inyuma

Nyuma y’uko ikipe ya Sunrise yahoze ari iy’intara y’iburasirazuba yimutse ikajya mu karere ka Nyagatare ari nako kayeguriwe kagomba kuyifasha yatangiye shampiyona yitwara neza.

Ikipe ya Sunrise yatangiranye imbaraga nyinshi, ariko imikino ibanza irangiye iri habi
Ikipe ya Sunrise yatangiranye imbaraga nyinshi, ariko imikino ibanza irangiye iri habi

Ni nyuma y’aho yazaniye abakinnyi 3 n’umutoza bakomoka muri Nijeriya kuko barinze bagera ku munsi wa 4 wa shampiyona iri ku mwanya wa mbere yo na Rayon Sports ndetse inagera ku munsi wa 8 iri mu makipe 3 ya mbere.
Gusa ntibyakomeje kuko yageze ho iza gutakaza amanota ku buryo irangije igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 9 n’amanota 18 aho irushwa n’ikipe ya Mbere Rayon sports amanota 18.

2. Ndoli Jean Claude yareruye avuga ko Rayon na APR zibirwa n’abasifuzi arabihanirwa

Ndoli Jean Claude nyuma y'ibyo yatangaje ku mukino wa AS Kigali yafatiwe ibihano
Ndoli Jean Claude nyuma y’ibyo yatangaje ku mukino wa AS Kigali yafatiwe ibihano

Ku munsi wa 3 wa Shampiyona Umunyezamu wa As Kigali Ndori Jean Claude ubwo ikipe ye yakinaga na Rayon Sports ikanatsindwa ibitego 2-0 yatangaje ko APR na Rayon zibirwa n’abasifuzi.
Ndoli yabitangaje kuko atari yishimiye imisifurire ni bwo Ferwafa yaje kumuhanisha gusiba imikino 3 ndetse no gutanga amafaranga ibihumbi 100.

3. Ibibuga bimwe byari byarahagaritswe byaje gukomorerwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) tariki ya 12 Ukwakira 2016 habura iminsi 2 ngo Shampiyona itangire ryahagaritse by’agateganyo ibibuga bitatu byagombaga kuzakinirwaho Shampiyona y’icyiciro cya mbere kuko bitujuje ibyangombwa bisabwa.

Ibyo bibuga byahagaritswe ni ikibuga cya Sunirise FC cy’i Nyagatare, icya Nyagisenyi gikinirwaho n’Amagaju FC y’i Nyamagabe, n’icya Gicumbi FC kiri mu Karere ka Gicumbi byakurikiwe n’icya Pepiniere cyo cyafunzwe shampiyona yaratangiye.

Nyuma y’aho akanama kari gashinzwe kugenzura ibyo bibuga gasanze ibyo kasabye ayo makipe yarabikosoye, ibyo bibuga byaje gukomorerwa ubu ayo makipe akaba yabyakiriraga ho nk’uko byari bisanzwe.

4. Amwe mu makipe yavuzwemo ikibazo cy’amikoro cyatumye abakinnyi batinda guhembwa

Muri iki gice kibanza cya Shampiyona ikibazo cy’amikoro cyaranzwe muri amwe mu makipe aho abakinnyi bakomeje kuvuga ko batahembewe igihe.
Amakipe yavuzwemo iki kibazo ni As Kigali aho abakinnyi bigeze kuvuga ko bamaze amezi 3 badahembwa,Rayon yo ngo yamaze nayo amezi 3 idahemba ukongeraho Gicumbi na Sunrise nazo ngo zamaze amezi 4 zidahemba abakinnyi.

5. Bombori bombori muri Police Byaviriyemo bamwe mu bakinnyi kwirukanwa

Mu mpera z’ukuboza 2016 nibwo Police FC yatangaje ko yirukanye abakinnyi 3 barimo abakinnyi babiri bakina inyuma Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo hamwe na Muganza Isaac usatira izamu, ibaziza imyitwarire itari myiza.
Aba bakinnyi birukanywe bashinjwa ngo kuzana umwuka mubi mu ikipe ni bwo umutoza Seninga Innocent yamenyesheje ubuyobozi ko atagikeneye abo bakinnyi bahita birukanwa.

6. APR yatangiye Shampiyona idafite umutoza mukuru nyuma iza kumugira Jimmy Mulisa wanayikiniye

Ikipe ya APR yatangiye shampiyona idafite umutoza mukuru kuko Yves Rwasamanzi wayitozaga yari uw’agateganyo.

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR Fc
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR Fc

Ni nyuma y’aho ariki 26 Nyakanga 2016 ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye ku mugaragaro Kanyankore Gilbert Yaounde nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ariko ku wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2016 ubuyobozi bw’iyi kipe bweruye bukavuga ko uyu mugabo atakiri umukozi wabo.

N’ubwo APR yatangiye idafite umutoza mukuru,yaje kumugira Jimmy Mulisa wanayikiniye kuva 2002-2005, akaba yareretswe abakinnyi ku wa 29 Ugushyingo 2016.

7. Ikibazo cy’amarozi cyaravuzwe cyane

Ubwo ku munsi wa 9 wa shampiyona Mukura yakiraga Rayon Sports kuri stade i Huye habaye akaduruvayo hagati y’abakinnyi ba Mukura na Rayon bakekana kuba baroganye.

Byagaragaye ubwo umunyezamu Mazimpaka Andre yashyiraga ibintu mu izamu hanyuma Rutahizamu wa Rayon Sport Mousa Camara akabikuramo abakinnyi ba Mukura bakamwirukaho ariko ntibamufate akabijugunya.

Icyo kibazo kandi cyanavuzwe mu bakinnyi ba Rayon Sport ubwabo aho hagati yabo bashinjanye kurogana, nk’aho Umurundi Shassir Nahimana yashinjwe na bagenzi be kuba ngo abaroga ntibatsinde ariko ubuyobozi bwaje kubihosha birangirira aho.

Ibi kandi byanagaragaye ku mukino wahuje APR Fc na Marines I Rubavu, aho umunyezamu wari wafatiye Marines kuri uwo mukino yagaragaye ku mashusho ya Azam akura utuntu mu nkweto yari yambaye akadutba mu izamu yari arimo inshuro ebyiri.

Kubera iki kibazo Ferwafa yakoze inama ifata umwanzuro umwanzuro w’uko ikipe, umutoza ndetse n’abakinnyi bazagaragarwaho n’iyo myumvire bazajya bahanwa.
Byemejwe ko ikipe izajya ibigaragaza inshuro 3 izajya ikurwaho amanota 3 n’igihano cy’mafaranga ibihumbi 500, umukinnyi we bigaragaweho agasiba imikino 3 n’amafaranga ibihumbi 100 naho umutoza wabigaragaje we agacibwa amafaranga ibihumbi 200 no gusoba imikino 4 adatoza.

Gusa igice kibanza cya Shampiyona kirangiye nta wurahabwa igihano.

8. Mukura yabaye iya 3 muri Shampiyona y’umwaka wa 2015-2016 irangije igice kibanza iri inyuma.

Ikipe ya Mukura muri Shampiyona ya 2015-2016 yari yabashije kwitwara neza aho yarangije imikino yayo iri ku mwanya wa 3 nyuma ya APR yatwaye igikombe na Rayon yabaye iya kabiri.

Ikipe ya Mukura ni imwe mu makipe yagowe n'imikino ibanza
Ikipe ya Mukura ni imwe mu makipe yagowe n’imikino ibanza

Muri shampiyona ya 2016-2017 Mukura yahuye n’ibibazo bikomeye birimo gutakaza abakinnyi bayikiniraga bakomeye nka CelestinNdayishimiye ndetse na Muhadjili Hakizimana bishobora kuba byaranayikozeho kuko igice kibanza cya shampiyona kirangiye iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15 aho yatsinze imikino 3, itsindwa 6, inganya 6.

Guhuzagurika kwa Mukura bishobora gutuma n’umutoza wayo Godefroid Okoko asezererwa dore ko amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Mukura yatangiye gushaka undi mutoza.

9. Pepiniere Fc yabaye insina ngufi

Ikipe ya Pepiniere yazamutse mu cyiciro cya mbere ivuye mu cya kabiri yagaragaje imbaraga nke mu gice kibanza cya shampiyona aho amakipe hafi ya yose yagiye ayikuraho amanota.

Iyi ishoje igice kibanza cya shampiyona itsinze umukino umwe yatsinze Gicumbi ku munsi wa 15 ndetse ikanganya imikino 2 irangije ifite amanota 5 gusa.

Iyi kipe uretse kuba ariyo yatsinzwe imikino myinshi igera kuri 12 ni nayo kipe yanatsinzwe ibitego byinshi kuko yatsinzwe ibitego 30 mugihe yo yabashije gutsinda ibitego 10 gusa.

10. APR yayoboye shampiyona icyumweru kimwe gusa

Ikipe ya APR ku munsi wa 14 wa shampiyona yabashije guhagarika umuvuduko wa Rayon itari yatsindwaumukino n’umwe aho yayitsinze 1-0 ihita inayambura umwanya wa mbere yari imazeho igihe kitari gito.

APR Fc ubu iri ku mwanya wa kabiri
APR Fc ubu iri ku mwanya wa kabiri

Uwo mwanya wa mbere APR yambuye Rayon yari iwugezeho bwa mbere kuva shampiyona yatangira ntiyawumazeho igihe kuko nyuma y’iminsi 7 gusa APR yanganyije na Bugesera 1-1 mu gihe Rayon yo yari yanyagiye Kiyovu 3-0

Ibyo byatumye igice kibanza shampiyona kirangira Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 36,APR yo ikayikurikira ku mwanya wa 2 n’amanota 34.

11. Kayiranga watozaga Pepiniere na Okoko wa Mukura bareguye.

Nyuma y’uko ku munsi wa nyuma w’igice kibanza cya shampiyona Pepiniere ibonye amanota 3 ya mbere kuva shampiyona yatangira umutoza Kayiranga Baptiste yahise asezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Umutoza Kayiranga Baptiste yabwiye itangazamakuru ko igihe cye cyari kigeze kugira ngo ahagarike gutoza.

Okoko yeguye muri Mukura, n'ubwo andi makuru ahari ari uko yirukanwe
Okoko yeguye muri Mukura, n’ubwo andi makuru ahari ari uko yirukanwe

Okoko Godefroid nawe watozaga Mukura, kuri uyu wa 30 Muatarama 2017, yandikiye ikipe ya Mukura ayimenyesha ko yeguye muri Mukura, ndetse ahita anasimbuzwa Umubiligi Ivan Jacky Minnaert, akazayitoza kugeza umwaka w’imikino urangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Championa y’umupira w’amaguru murwanda ntazina igira se?

Munyana Arine yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka