Bakame ngo yiteguye kugumana na Rayon Sports igihe yaba ikimukeneye

Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame aratangaza ko yiteguye kongera amasezerano igihe cyose Rayon yaba ikimubonamo ubushobozi

Uyu munyezamu wigeze gukinira APR unakinira ikipe y’igihugu Amavubi aravuga ibi nyuma y’uko amasezerano yari afitanye na Rayon azarangira mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2016-2017 ukazarangirana n’igikombe cy’amahoro, akaba avuga ko we nta kibazo na kimwe afite cyo kuzongera amasezerano.

Ndayishimiye Eric Bakame ngo yiteguye kugumana n'iyi kipe igihe baba bakimwifuza
Ndayishimiye Eric Bakame ngo yiteguye kugumana n’iyi kipe igihe baba bakimwifuza
Bakame kapiteni wa Rayon Sports nyuma y'umukino wa APR Fc aganira n'itangazamakuru
Bakame kapiteni wa Rayon Sports nyuma y’umukino wa APR Fc aganira n’itangazamakuru

Agira ati”amasezerano yanjye ararangiye muri Rayon Sports ariko mu gihe cyose bazaba(Rayon) bakinyifuza niteguye gukomezanya nabo nimvugana nabo neza yaba ibyo mbasaba nanjye ibyo bansaba nitubyumvikanaho nzagumana nabo ”

Bakame yakomeje ariko anavuga ko mu gihe yaba atumvikanye na Rayon Sports yumva agifite imbaraga zo kwerekeza mu yindi kipe yamushaka yaba iya hano mu Rwanda cyangwa hanze ariko ngo byose bizaterwa na Rayon Sports niba itakimushaka.

Mu myaka ine amaze muri Rayon Sports ngo yashimishijwe no kuba amaze gutwarana nayo ibikombe byubashywe

Ndayishimiye Eric avuga ko mu myaka ine amaze akinira Rayon Sports yumva afite akanyamuneza gaturutse ku kuba amaze kuyitwaramo ibikombe 2 byubashywe hano mu Rwanda ari byo igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Ngo ashimishwa no kuba amaze imyaka ine mu ikipe ya Rayon Sports
Ngo ashimishwa no kuba amaze imyaka ine mu ikipe ya Rayon Sports

Avuga kandi ko mu gihe amaze ari kapiteni yashimishijwe n’inama yakomeje kugenda aha bagenzi be bakinana kandi bakazubahiriza akaba atangaza ko nakomeza muri Rayon nta kizahunduka azakomeza gukorana umurava nk’uko asanzwe abigenza.

Bakame yageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mwaka w’imikino wa shampiyona wa 2013/2014, mu myaka ine amaze ayikinira yatwaranye na yo igikombe kimwe cya shampiyona batwaye uyu mwaka ndetse n’igikombe cy’Amahoro batwaye umwaka ushize wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

rAYON OK , BAVANDIMWE NKUNDA MUREKE DUKOMEEGUSHYIRA HAMWE KANDI UBUYOBOZI BWA EQUIPE BWUMVE ABAKINNYI KUKO BAKORA IBYO BBAZI BAGARURE KAPITAINE WABO KANDI (BAKAME) KUGIRA NGO MUKEBA ATAZADUSUZUGURIRA TANZANIYA. TWIZEYE ITSINZI . MBESE INYUNGU UBUYOBOI BUFITE KURI MINAET NI IZIHE? MUNSUBIZE

alias gikundiro yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Bakame komereza aho n’ubund ntaw utez kugusimbura

Hurf rachel moses yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Bakame ndamwemera kuko aracyashoboye abayibozi mukore akazi kanyu kuko ntacyo ataduhaye kd ntacyo atakoze mukuganiriza abakinnyi cyane cyane abakiri bato nka ba Savio ,Djabel nabandi nakomereze aho natwe abafana turamukunda kd tumuri inyuma

Pretta nina yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Nibamusinyishe Kuko Bakame Arashoboye.

Zakayo yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Bakame tuzayamwongeza kbsa arko nawe ntazatugore.

Gilbert yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Bakame Akunda Ikipe Nibamwongere Amasezerano Ahubwo Bashake Undi Uzamwigiraho

Augustin yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Nibamwongere amasezerano kabisa sungura wacu aracyabizi

kammy yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Bakame arashoboye peee
Gikundiro yacu nirebe uko yongera amasezerano kandi abyumve kimwe;
Gikundiro
oyeoyeoyeoyeoyeoyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ndayishimiye Eric
oyeoyeoyeoyeoyeoyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Muragahorane intsinzi; Rayon Gikundiro yacu erega n’ubundi uri indashyikirwa muri Football. Ministère yiyizi ishatse yazaguha ibihembo by’indashyikirwa. Guma ku Isonga dore ufite Abafana benshiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka