AS Kigali yatsinzwe na Rayon Sports yitakana Ikibuga.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 08 Ukwakira 2016 Ikipe ya Rayon Sport yatsinze iya As Kigali 2-0 mu mukino wa Gicuti,,maze As Kigali Ivuga ko yagowe n’ikibuga.

Uyu mukino wa gicuti wahuje amakipe yombi watangiye ku i Saa Cyenda n’igice ubera kuri kuri Stade Amahoro i Remera, ukaba waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ariko biza kurangira Rayon ariyo yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0.

AS Kigali yabanjemo
AS Kigali yabanjemo

Ibi bitego byombi byatsinzwe n’umunyamali Moussa Camara byose yatsinze mu gice cya mbere aho ku munota wa 15 w’umukino yabashije gutsinda igitego cya mbere nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Manishimwe Djabel maze Ndoli ntiyawukomeza, Moussa Camara wari hafi aho ahita atsinda igitego cya mbere.

Camara watsinze ibitego 2 bya Rayon yavunitse igice cya mbere kigiye kurangira
Camara watsinze ibitego 2 bya Rayon yavunitse igice cya mbere kigiye kurangira
Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe nawe yari yaje kwihera ijisho uyu mukino
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe nawe yari yaje kwihera ijisho uyu mukino

Moussa Camara kandi yongeye gutsinda icya 2 ku munota wa 38 w’igice cya mbere kuri Penaliti, ni nyuma y’akazi kari gakozwe na Muhire Kevin winjiye mu rubuga rw’amahina ahereza umupira Manishimwe Djabel, maze myugariro wa AS Kigali awukoraho ihita iba Penaliti, Moussa Camara aza kuyinjiza neza, gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira ahita avunika.

Nshmiyimana Eric yakunze kwibutsa abasifuzi amwe mu makosa atemeraga mu gihe Masoudi yibutsaga abakinnyi ibyo bakora mu kibuga
Nshmiyimana Eric yakunze kwibutsa abasifuzi amwe mu makosa atemeraga mu gihe Masoudi yibutsaga abakinnyi ibyo bakora mu kibuga

Umutoza wa As Kigali Nshimiyimana Eric nyuma y’umukino yavuze ko kuba batsinzwe byatewe n’uko ikipe ye isanzwe ikinira ku bwatsi bw’ubukorano ariko ngo abakinnyi be bakaba bagowe n’ikibuga cy’ibyatsi by’ibiterano byo kuri Stade Amahoro.

Yagize ati”Twakinnye nabi kuko ntitwari dutuje mu kibuga abakinnyi bagowe n’ikibuga kuko guhindura ikibuga bitunguranye ntibyoroshye kandi kenshi iyo uhinduye ikibuga ako kanya hari igihe bikugora ariko icyangombwa ni uko byamfashije gukomeza kureba ikipe yanjye mbere ya Shampiyona”

Nkomezi Alex wavuye muri Sunrise mu gice cya kabiri yari ahagaze neza, ba Rutahizamu ba Rayon ababuza gutsinda ibindi bitego
Nkomezi Alex wavuye muri Sunrise mu gice cya kabiri yari ahagaze neza, ba Rutahizamu ba Rayon ababuza gutsinda ibindi bitego

Massoudi Djuma utoza Rayon we yishimiye intsinzi yabonye anavuga ko kuba batsinze As Kigali byazamuye morali ku bakinnyi ku buryo ngo bazatangira Shampiona neza.

Ati ”Ni umwiteguro mwiza kuba tugiye gutangira shampiyona dutsinze rero ni byiza kuko si buri kipe yapfa gutsinda As Kigali kuko ni ikipe nziza ifite abakinnyi bakomeye kandi ni ikipe ikunda kutugora buri munsi ariko byadufashije kuri morali mbere y’uko dutangira Shampiyona”

Rwigema Yves wavuye muri APR yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri akinishwa iburyo imbere
Rwigema Yves wavuye muri APR yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri akinishwa iburyo imbere
Umuyobozi wa Rayon Gacinya Denis Ibumoso ari kumwe n'Umunyamabanga Gakwaya Olivier
Umuyobozi wa Rayon Gacinya Denis Ibumoso ari kumwe n’Umunyamabanga Gakwaya Olivier

Aya makipe yakinnye umukino wa Gicuti mu gihe habura icyumweru ngo shampiyona itangire kuko izatangira taliki ya 14 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

REYON TUKURIMPANDE ZOSE

ZENOBE yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

tugomba kwihesha agaciro nabonibaba abagabo bazayiterebonyine twentakibazo dufite ariko
kaveho

Jan yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Rayonsport komeza utere imbere. Twese twibaruze kuri *699# tubone uko tuyitera inkunga ikomeze kudushimisha .Ubuyobozi ariko bwihutishe na Tigo kuko hari benshi bayikoresha babuze uko biyandikisha.

fhj yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka