AS Kigali yashyikirijwe igikombe yegukanye idatsinzwe-Amafoto

Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe Shampiona y’icyiciro cya mbere mu bagore, aho AS Kigali yatsinze ku mukino usoza ES Mutunda ibitego 4-0.

Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri nib wo hakinwe umukino usoza indi muri Shampiona y’icyiciro cya mbere mu bagore, aho ikipe ya AS Kigali yaje kuwutsinda ku bitego 4-0, bituma irangiza Shampiona itsinze imikino yose, aho itigeze itsindwa cyangwa ngo inganye.

AS Kigali ishyikirizwa igikombe
AS Kigali ishyikirizwa igikombe
Umukino ku mpande zose wari uyobowe n'abagore
Umukino ku mpande zose wari uyobowe n’abagore
Ikipe ya ES Mutunda
Ikipe ya ES Mutunda
AS Kigali yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibuga

Mu mukino wayihuje na ES Mutunda utari warabereye igihe, As Kigali yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 w’umukino gitsinzwe na Iradukunda Callixte, aza kongera gutsinda icya kabiri ku munota wa 68, ndetse uyu Iradukunda Callixte aza no gutsinda icya gatatu ku munota wa 70.

Iradukunda Callixte watsinze ibitego 3 muri uyu mukino yambikwa umudari
Iradukunda Callixte watsinze ibitego 3 muri uyu mukino yambikwa umudari
Igikombe AS Kigali yegukanye
Igikombe AS Kigali yegukanye

Ku munota wa 72 w’umukino, Iradukunda Callixte wari watsinze ibitego bitatu wenyije yaje guha umupira Imanizabayo Florence, ahita atsindira As Kigali igitego cyane, umukino urangira ari ibitego 4 bya AS Kigali ku busa bwa ES Mutunda.

Imanizabayo Florence watsinze igitego cya kane
Imanizabayo Florence watsinze igitego cya kane
Kalimba Alice, umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bitwara neza
Kalimba Alice, umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bitwara neza

As Kigali isoje Shampiona ifite amanota 42 kuri 42, yatsinze ibitego 82, itsindwa ibitego bine gusa, ikaba kandi izigamye ibitego, 78.

Andi mafoto

Shabban Mbarushimana, umutoza wa AS Kigali
Shabban Mbarushimana, umutoza wa AS Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka