Bwa mbere muri Shampiona ya 2016/2017, APR Fc yatsinzwe umukino, aho itorohewe n’ikipe ya AS Kigali yiganjemo abakinnyi bahoze bakina muri APR Fc, ndetse n’umutoza wayikiniye akanayitoza.
Ni igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe ku munota wa 30 w’umukino na Cyubahiro Janvier ku mupira yari ahinduriwe neza Sebanani Emanuel (Crespo), uyu nawe akaba yarahoze akinira APR Fc.
Nyuma yo gutakaza uyu mukino, AS Kigali yahise isatira APR Fc mu manota, aho yagize amanota 26 mu gihe APR Fc ikiri ku manota 27, ikarushwa amanota 2 na Rayon Sports ya mbere, ashobora kuba atanu mu gihe Rayon Sports yatsinda umukino uyihuza na Pepiniere kuri iki cyumweru.
Uko indi mikino yagenze
Amagaju 1-0 Musanze
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho Amagaju yarangije uyu mukino atsinze Musanze igitego 1-0, cyatsinzwe na Shabban Hussein ku munota wa 33, kuri Penaliti yari ikorewe Manishimwe Jean De Dieu, bituma Amagaju agira amanota 11.
POLICE 2-1 SUNRISE
Ku kibuga cya Kicukiro, ikipe ya Police Fc yaherukaga kuhatsindirwa na Kiyovu Sports, ikipe ya Police Fc yegukanye amanota 3 itsinze Sunrise ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Danny USENGIMANA ku munota wa 46 ku mupira yari ahawe na assist ya Mpozembizi Mohamed, yongera gutsinda ikindi ku munota wa 50, ku mupira yari ahawe na Muvandimwe JMV.
Ikipe ya Sunrise yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota Orotomel Alexis ku munota wa 76, biza gutuma iyi kipe ya Police Fc nayo igize amanota 24 ndetse ihita inafata umwanya wa 4.
Amafoto kuri uyu mukino
Bugesera 0-0 Kirehe
Ni umukino wahuje amakipe yombi y’Iburasirazuba ku kibuga cya Bugesera, aho amakipe yombi yaje kugwa miswi anganya ubusa ku busa, gusa ikipe ya Kirehe yaje kuvunikisha umunyezamu wayo witwa Mbarushimana Emile, nyuma za guhita ajyanwa mu bitaro bya Nyamata.
Amafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amakipe Ashaka Igikombe Narire Yihanagure Kuko Nicya Leyon Sport