AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa APR Fc

Mu mikino y’umunsi wa 12 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, AS Kigali itsinze APR Fc igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Bwa mbere muri Shampiona ya 2016/2017, APR Fc yatsinzwe umukino, aho itorohewe n’ikipe ya AS Kigali yiganjemo abakinnyi bahoze bakina muri APR Fc, ndetse n’umutoza wayikiniye akanayitoza.

AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa APR Fc
AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa APR Fc

Ni igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe ku munota wa 30 w’umukino na Cyubahiro Janvier ku mupira yari ahinduriwe neza Sebanani Emanuel (Crespo), uyu nawe akaba yarahoze akinira APR Fc.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, AS Kigali yahise isatira APR Fc mu manota, aho yagize amanota 26 mu gihe APR Fc ikiri ku manota 27, ikarushwa amanota 2 na Rayon Sports ya mbere, ashobora kuba atanu mu gihe Rayon Sports yatsinda umukino uyihuza na Pepiniere kuri iki cyumweru.

Uko indi mikino yagenze

Amagaju 1-0 Musanze

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho Amagaju yarangije uyu mukino atsinze Musanze igitego 1-0, cyatsinzwe na Shabban Hussein ku munota wa 33, kuri Penaliti yari ikorewe Manishimwe Jean De Dieu, bituma Amagaju agira amanota 11.

POLICE 2-1 SUNRISE

Ku kibuga cya Kicukiro, ikipe ya Police Fc yaherukaga kuhatsindirwa na Kiyovu Sports, ikipe ya Police Fc yegukanye amanota 3 itsinze Sunrise ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Danny USENGIMANA ku munota wa 46 ku mupira yari ahawe na assist ya Mpozembizi Mohamed, yongera gutsinda ikindi ku munota wa 50, ku mupira yari ahawe na Muvandimwe JMV.

Ikipe ya Sunrise yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota Orotomel Alexis ku munota wa 76, biza gutuma iyi kipe ya Police Fc nayo igize amanota 24 ndetse ihita inafata umwanya wa 4.

Amafoto kuri uyu mukino

Sunrise yasatiriye ariko ntiyabona igitego
Sunrise yasatiriye ariko ntiyabona igitego
Chidi Ibe utoza Sunrise wari umaze iminsi adahari ni we watoje uyu mukino
Chidi Ibe utoza Sunrise wari umaze iminsi adahari ni we watoje uyu mukino
Seninga Innocent aha inama abakinnyi be
Seninga Innocent aha inama abakinnyi be
Sunrise yatsinze igitego kuri Penaliti
Sunrise yatsinze igitego kuri Penaliti
Muvandimwe JMV ukomeje kwigaragaza, yatanze umupira wavuyemo igitego
Muvandimwe JMV ukomeje kwigaragaza, yatanze umupira wavuyemo igitego

Bugesera 0-0 Kirehe

Ni umukino wahuje amakipe yombi y’Iburasirazuba ku kibuga cya Bugesera, aho amakipe yombi yaje kugwa miswi anganya ubusa ku busa, gusa ikipe ya Kirehe yaje kuvunikisha umunyezamu wayo witwa Mbarushimana Emile, nyuma za guhita ajyanwa mu bitaro bya Nyamata.

Amafoto

Imbangukiragutabara yahise ijyana umunyezamu wa Kirehe mu bitaro bya Nyamata
Imbangukiragutabara yahise ijyana umunyezamu wa Kirehe mu bitaro bya Nyamata
Ku kibuga cya Bugesera ..
Ku kibuga cya Bugesera ..
Umufana wa Kirehe ..
Umufana wa Kirehe ..
Umunyezamu wa Kirehe yahise ajyanwa kwa muganga
Umunyezamu wa Kirehe yahise ajyanwa kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakipe Ashaka Igikombe Narire Yihanagure Kuko Nicya Leyon Sport

Habumugisha Idrissa yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka