AS Kigali inyagiye Gicumbi ihita ifata umwanya wa kabiri

Umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje AS Kigali na Gicumbi FC warangiye AS Kigali inyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0.

AS Kigali yanyagiye Gicumbi ibitego 4-0
AS Kigali yanyagiye Gicumbi ibitego 4-0

Muri uwo mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, Ikipe ya AS Kigali yatangiye irusha cyane iya Gicumbi kuburyo yayisatiraga bikomeye.

Byaje gutuma ku munota wa 18 gusa w’igice cya mbere AS Kigali ibonana igitego cyatsinzwe na Frank Karanda maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Gicumbi yaje nayo yongereye ingufu ku buryo mu minota 15 y’igice cya kabiri yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko ntibyayikundira.

AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri biturutse ku munyezamu wa Gicumbi witwa Nshimiyimana Jean claude wateye umupira nabi akawuhereza Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali maze ahita atsinda igitego ku munota 75.

Nyuma y’iminota 10 gusa Ndarusanze wari waje asimbura yongeye gutsinda igitego cya gatatu mugihe Ally Niyonzima yashyizemo icya kane ku munota wa 90 maze umukino urangira AS Kigali ibonye intsinzi y’ibitego 4-0.

Gicumbi FC ntiyabonye amahirwe yo kureba mu izamu
Gicumbi FC ntiyabonye amahirwe yo kureba mu izamu

Nyuma yo gutsinda, AS Kigali yari iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota ane, yazamutse ihita ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi.

Inganya amanota na Rayon Sports, APR FC na Mukura ariko ikazirusha ibitego izigamye.

Ababanjemo ba AS Kigali

Nizeyimana Alphonse, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Kayumva Soter, Bishira Latif, Nsabimana Eric, Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Tumaine, Benedata Janvier, Frank Karanda na Ngama Emmanuel.

Ababanjemo ba Gicumbi FC

Nshimiyimana Jean Claude, Nshimiyimana Aboubakar, Muhumure Omar, Myango Ombeu, Uwingabire Olivier, Hakizimana Alimasi, Nizeyimana Janvier, Murenzi Patrick, Ruribikiye Chadrack, Nkunzimana Sad na Kwizera Jean Luc.

Dore indi mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona uko Yagenze:

Ku wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017

Kiyovu 1-0 APR

Ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017

Rayon Sports Fc 3-0 Kirehe Fc (Stade de Kigali, 15h30)

Amagaju Fc 0-1 Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)

Marines Fc 2-2 Espoir Fc (Stade Umuganda, 15h30)

Sunrise Fc 0-0 Etincelles Fc (Nyagatare 15h30)

Ku cyumweru Tariki ya 29 Ukwakira 2017

Musanze Fc 0-1 Police Fc (Stade Ubworoherane, 15h30)

Miroplast Fc 0-0 Bugesera Fc (Stade Mironko, 15h30)

AS Kigali 4-0 Gicumbi Fc (Stade de Kigali,15h30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka