APR yihereranye Police Fc, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe
APR Fc ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad, iza no gutsinda icya kabiri mu gice cya kabiri ku mupira Issa Bigirimana yahinduriye Hakizimana Muhadjili, aza guhita atsinda igitego neza n’umutwe.
.
Police Fc mu gice cya kabiri yaje gutsinda igitego cya mbere, cyatsinzwe na Songa Isaie wari wagiyemo asimbuye Nsengiyumva Moustapha, ni ku mupira yari ahawe neza na Ndayishimiye Celestin.
APR Fc yaje gutsinda igitego cya gatatu mu minota y’inyongera, igitego cyatsinzwe neza na Imran Nshimiyimana, umukino urangira APR yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-1.
Mu mukino wo gupfa no gukira, As Kigali ibabaje Rayon Sports
Wari umukino waranzwe no guhangana nk’uko bimaze kumenyerwa, aho ndetse hagaragaye n’amakimbirane uwo mukino.
Ikipe ya AS Kigali ni yo yatangiye isatira cyane ikipe ya Rayon ndetse iza no guhusha ibitego bibiri byari byabazwe, harimo n’icyo Eric Rutanga yagaruriye mu murongo w’izamu.
Mu gice cya mbere, Nshuti Dominique Savio wahoze muri Rayon Sports yaje kugira imvune yatumye anava mu kibuga ahita ajyanwa kwa muganga mu ngobyi y’abarwayi (Ambulance).
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Kwizera Pierrot yaje kwerekwa ikarita y’umutuku bituma Rayon Sports isigara ikina afite abakinnyi icumi gusa.
Kubera gushyamirana kwakomeje kuranga amakipe yombi, ndetse n’ibyemezo by’abasifuzi ntibyakirwe neza ku mpande zombi, biza gutuma hongerwaho iminota icyenda nyuma y’uko umukino wahagaze inshuro nyinshi.
Mu minota y’inyongera, Alasanne Tamboura wari wagiyemo asimbura, yaje guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yari ahawe na Tidiane Koné.
Nyuma y’aho AS Kigali yahise izamukana umupira, Ndahinduka Michel wari wagiyemo asimbura ahindura umupira kwa Ndarusanze Jean Claude wahise utsindira AS Kigali igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ayo marushanwa y’Agaciro araza gusozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho Police izakina na AS Kigali, naho Rayon Sports igakina na APR Fc.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse nishimiye intsinzi ya APR FC cyaneeeee ejo rero tugomba gusoza dutsinda Rayon sport nkaba ndi MWANZA TANZANIA
Abafana ba APR turabasaba baduhere 4G Burozi FC
njye ndi umureyo uyu mutoza ni abe asezera hakiri kare kuko bimaze kugaragara ko ntaho azageza ikipe ya rubanda
Twishimiye itsinzi ya Apr fc oyeee!! Igilombe tuzahitwara ntaho mukeba we yihangane
Kandi pole kubakunzi ba Sport twabuze umuntu eingirakamaro.