APR yongeye gutakaza amanota inganya na Musanze.

Nyuma y’uko APR itsinzwe ku wa 1 Werurwe 2017 na Gicumbi yongeye gutakaza amanota inganya na Musanze 1-1.

APR yanganyije na Musanze
APR yanganyije na Musanze

Ni umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2017 kuri stade ya Kigali aho amakipe yombi yaje kugabana amanota.

Musanze niyo yabanje gutsinda aho ku munota wa 40 Wayi Yeka yaje kubonera Musanze igitego cya mbere kuri penaliti igice cya mbere kirangira Musanze ifite 1 ku busa bwa APR.

Mu gice cya kabiri umutoza Jimmy Mulisa wa APR yakoze impinduka ahita azanamo abakinnyi 2 barimo Nkinzingabo Fiston na Nshuti innocent havamo Nshimiymana Imran na Sekamana Maxime maze APR ibasha kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 81 w’umukino.

Jimmy Mulisa utoza APR yavuze ko atishimiye imikinire y’ikipe ye mu gice cya mbere aho avuga ko abakinnyi bagaragaje imbaraga nke.

Musanze yakinnye na APR
Musanze yakinnye na APR

Yagize ati ”Njye mbona ari umunaniro kuko abakinnyi banjye batinze kwinjira mu smukino nyuma baza mu gice ya kabiri bagarukana imbaraga ku buryo no mu myitozo mba mbibona icyo ni icyo kibazo dufite cy’imikino myinshi mu gihe gito.”

Habimana Sostene we utoza Musanze yavuze ko ikipe ye ashima uburyo Musanze yakinnye ngo n’ubwo bishyuwe igitego mu minota yanyuma.

Gutakaza amanota imbere ya gicumbi na Musanze byatumye Rayon byatumye Rayon ikomeza kubaza imbere kandi igifite imikino 2 itarakina aho iza ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe APR ifite 38.

APR izongera gukina undi mukino wa shampiyona tariki ya 11 Werurwe 2017 aho izakina na Kirehe ku mukino w’umunsi wa 20 umukin ukazabera ku kibuga cya kirehe.

Musanze isega nyuma y'umukino
Musanze isega nyuma y’umukino

Ababanjemo ba Musanze

Mu izamu:Ndayisaba Olivier

Ab’inyuma:Bizimana Djuma,Hakizimana Francois,Habumugisha imanizabayo na Kimenyi Jacques

Abo hagati:Munyakazi Youssouf,Peter Otema,Niyonkuru Ramadhan na Tuyisenge Pekeyake

Ba Rutahizamu;Wai Yeka na Maombi Jean pierre

Ababanjemo ba APR

Mu izamu:Ntaribi Steven

Ab’inyuma:Ngabonziza Albert,Imanishimwe Emmanuel,Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable

Abo hagati:Mukunzi Yannick,Nshimiyimana Imran,Bizimana Djihad na Sibomana Patrick

Ba Rutahizamu:Bigirimana Issa na Sekamana Maxime
Uko indi mikino y’umunsi wa 19 iteganyijwe:

Ku wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017

APR vs Musanze

Ku wa gatandatu tariki ya 04 werurwe 2017

Kiyovu vs Mukura
Amagaju vs Espoir
Gicumbi vs Police

Bugesera vs As Kigali

Ku cyumweru tariki ya 05 werurwe 2017
Rayon Sports vs Marine (Stade Regional I Nyamirambo)
Sunrise vs Pepiniere
Etincelles vs Kirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ko bikaze la erega sinkambere amakipe yose yarakangutse MVS tukuri inyuma APR mukomereze aho

SIKONZABIGIRA Fidele yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Amakipe yose yarakaniye sinkambere mwacagaho mwihitira mukomereze aho MVS yacu tukuri inyuma

Indatwa Fidele yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Murwanda murayoboye ntagutsindwa ntano kunganya no mumarushanwa ya caf mumeze nabi ese nyuma yo gusebya abanyazambia na zanako yabo muzahura niyihe? sha noneho mugiye kurya kugafaranga mukomereze aho di!

Indatwa Fidele yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ntibizi ihuye nukuntu batwibye MUKURA VS nzakugwa inyuma APR FC hunga zanako yaje

Indatwa Fidele yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Apar igeze aharenga kunganya namusanzekoko!

Bucyana boniface yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Nishimiye Intsinzi APR FC Ikomeje Kutugaragariza. Nku Mu fans Wayo Nyifurije Kuguma Kumwanya Wayo Wambere N’amanota 38gusa Kugeza Champion Irangiye.

Innocent yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka