APR yatsikiriye i Rubavu, Amagaju akomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona

Mu mikino y’umunsi wa kabiri ya SHampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR Fc yanganyirije i Rubavu na Marines

Miroplast izamutse uyu mwaka yongeye gutakaza bwa kabiri

Iyi kipe yari yatsinzwe n’umukino ufungura shampiyona, yatangiye igice cya mbere yihagararaho aho yanageragezaga gusatira As Kigali gusa ntibyatinze kuko kuva ku munota wa 20, As Kigali yatangiye kuyirusha biza no kuyihira aho ku munota wa 31 w’igice cya mbere Ndarusanze Jean Claude yaje kubona igitego cya mbere igice cya mbere kirangira ari 1-0.

As Kigali yabanje mu kibuga
As Kigali yabanje mu kibuga

Ikipe ya As Kigali yaje kubona ikindi gitego igice cya kabiri kigitangira, aho Ngama Emanuel yagitsinze ku munota wa 49, Miloplast yarushwaga cyane muri iki gice yakomje kurwana no kudatsindwa ibindi bitego biranayikundira kuko umukin warinze urangira ari ibitego 2 bya As Kigali ku busa.

Miroplast Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinzwe umukino wa kabiri
Miroplast Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinzwe umukino wa kabiri

Abakinnyi babanjemo ba As Kigali

Nizeyimana Alphonse,Iradukunda Eric,Mutijima Janvier,Ngandu Omar,Kayumba Soter,Nsabimana Eric,Murengezi Rodrigue,Ndayisaba Hamidu,Kalanda Frank,Ngama Emmanuel na Ndarusanze Jean Claude

Abakinnyi babanjemo ba Miloplast fc

Mutabazi Jean Paul, Rwigema Yves, Kagaba Jean Bosco, Mukamba Namasombwa, Mugwaneza Pacifique, Rucogoza Elias, Tot Clement, Aksante Dieu Merci, Irambona Fabrice, Kagabo Ismael na Tuyisenge Pekeyake.
Mu mukino wahagaze iminota irenga 10, APR yongeye gutakariza I Rubavu

Kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya APR Fc yaherukaga kuhatsindirwa na Rayon Sports ibitego 2-0 mu gikombe kiruta ibindi, yaje kongera kuhanganyiriza na Marines igitego 1-1.

Ikipe ya Marines ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bahame Arafat, nyuma gato y’icyo gitego umukino uza guhita uhagarara bitewe n’imvura nyinshi yagwaga I Rubavu, gusa nyuma umukino uza kongera gukomeza, aho Djihad Bizimana yaje kwishyurira APR Fc, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Amagaju yihereranye Kirehe ya Nduhirabandi, akomeza no kuyobora urutonde rwa Shampiona

Kuri Stade Nyagisenyi I Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yatsinze Kirehe ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshe mu gice cya mbere, iza no gutsinda igitego cya kabiri mu gice cya kabir cyatsinzwe na Ndikumana Tresor, umukino urangira ari 2-0, bituma Amagaju akomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota, ndetse n’ibitego 4 azigamye.

Ikipe y'Amagaju yabanje mu kibuga ubwo yatsindaga Kirehe
Ikipe y’Amagaju yabanje mu kibuga ubwo yatsindaga Kirehe
Amagaju yari yakiriye Kirehe i Nyamagabe
Amagaju yari yakiriye Kirehe i Nyamagabe
Abatoza b'ikipe y'Amagaju barifuza gusoza Shampiona mu myanya y'imbere
Abatoza b’ikipe y’Amagaju barifuza gusoza Shampiona mu myanya y’imbere
Kirehe itabashije kwikura i Nyamagabe
Kirehe itabashije kwikura i Nyamagabe

Uko imikino yose uyu munsi yagenze

AS Kigali 2-0 Miroplast
Marines 1-1 APR
Espoir 1-1 Etincelles
Sunrise 1-0 Gicumbi
Amagaju 2-0 Kirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon sport izacyisubiza.

dos yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Twifurije Équipe yacu AMAGAJU gukomeza kujya imbere .Turayishyigikiye muri byose yatsinda,yatsindwa,yanganya ni iyacu! Courage ku basore Bach.

Gatore Venant yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Twifurije Équipe yacu AMAGAJU gukomeza kujya imbere .Turayishyigikiye muri byose yatsinda,yatsindwa,yanganya ni iyacu! Courage ku basore Bach.

Gatore Venant yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka