APR yaguye miswi na Mukura yambura Kiyovu umwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga APR FC na Mukura VS warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mukura na APR FC zaguye miswi
Mukura na APR FC zaguye miswi

Igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. APR FC niyo yabanje gutsinda ku munota wa munani gitsinzwe na Buterera Andew, kishyurwa na Mutebi Rachid ku munota wa 35.

Mu gice cya kabiri nta cyahindutse kuko amakipe yakomeje gusatirana ariko ntihagira ibona igitego cy’intsinzi birangira ayo makipe agabanye amanota.

Kunganya kwa APR FC ariko byayifashije kurara ku mwanya wa mbere, iwukuyeho Kiyovu.

Zombi zifite amanota 15 zigatandukanira ku mubare w’ibitego zizigamye. APR FC izigamye ibitego bitandatu n’aho Kiyovu izigamye ibitego bitatu gusa.

Abakinnyi babanjemo ba APR:

Kimenyi Yves, Fitina Ombarenga, Ngabonziza Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Buterera Andrew, Hakizimana Muhadjiri, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi babanjemo ba mukura:

Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude, Rugirayabo Hassan, Nshimiyimana David, Iragire Said, Ndayegamiye Abou, Duhayindavyi Gael, Hakizimana Kevin, Habihirwe Arsitide, Samba Sedrick na Mutebi Rachid.

Ikipe ya Mukura yabanje mu kibuga
Ikipe ya Mukura yabanje mu kibuga

Uko imwe mu mikino y’umunsi wa munani yarangiye:

APR FC 1-1 Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)

Miroplast FC 0-0 Amagaju FC (Mironko Stadium, 15:30)

Bugesera FC 1-1 Sunrise FC ( Nyamata,15:30)

Kirehe FC 2-1 Espoir FC ( Kirehe, 15:30)

Gicumbi FC 1-1 Police FC (Gicumbi, 15:30)

AS Kigali 2-1 Etincelles FC (Stade de Kigali, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka