APR na Rayon zaratunguwe, Sunrise na Etincelles zikomeza kuyobora

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yabaye mu mpera z’icyumwru gishize yasize APR FC na Rayon Sports zinganyije imikino yazo.

APR nayo yanganyije na Gicumbi FC
APR nayo yanganyije na Gicumbi FC

Iyo Shampiyona yari igeze ku munsi wa kabiri ariko yasize ikipe ya Sunrise na Etincelles zongeye gutsinda imikino yazo.

Ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016 nibwo Rayon Sport yakinnye na Espoir FC i Rusizi umukino urangiza amakipe yombi anganya 0-0.

Mu mikino yabanje Rayon Sports yari yanyagiye Police 3-0, mu mukino ufungura Shampiona naho Espoir FC yo yari yanganyije na Marines 0-0.

Ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016 APR yanganyije na Gicumbi FC, 1-1. Umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Rayon Sports yatsinze umukino ubanza ariko uwa kabiri biranga inganya na Espoir
Rayon Sports yatsinze umukino ubanza ariko uwa kabiri biranga inganya na Espoir

APR FC mu mukino ubanza wa Shampiona yari yatsinze naho Gicumbi yo yari yatsinzwe na Etincelles ibitego 3-2.

Mu yindi mikino yabaye Sunrise yatsinze Kirehe iyisanze iwayo 1-0. Mu mukino ubanza Sunrise nabwo yatsinze AS Kigali 1-0.

Etincelles mu mukino ubanza yari yatsinze Gicumbi, yongeye gutsize Mukura 1-0. Ibi byatumye aya makipe akomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Ikipe ya Sunrise yatsinze umukino wa kabiri
Ikipe ya Sunrise yatsinze umukino wa kabiri

Amakipe nka Police FC na AS Kigali yari yatsinzwe mukino wa mbere, yisubiyeho atsinda umukino wayo wa kabiri.

Ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016, Police FC yatsinze Bugesera ibitego 2-1, zari zakiniye ku Kicukiro. AS Kigali yanyagiye Marines ibitego 3-0.

Uko amakipe yatsindanye ku mukino wa kabiri wa Shampiyona.

Kuwa gatanu tariki ya 14 ukwakira 2016

AS Kigali 3-0 Marines

Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 Ukwakira 2016

Kirehe 0-1 Sunrise Fc

Espoir 0-0 Rayon Sport

Police Fc 2-1 Bugesera

Mukura VS 0-1 Etincelles Fc

Ku cyumweru tariki ya 16 ukwakira 2016

Gicumbi Fc 1-1 APR Fc

SC Kiyovu 3-1 Amagaju Fc

Musanze FC 2-1 Pepiniere FC

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona Sunrise na Etincelles nizo ziyoboye urutonde n’amanota 6. Rayon Sports iza ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inganya na APR iza ku mwanya wa 4 n’amanota 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

APR nishakishe ukuntu bibimarira mumazamu tuyirinyuma kd nabana kuritwe.

Mushimiyimana zachee yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

jye dumufana w’ APR nishake umwataka ukomeye kugirango ihangane na makipe yandi

Masengesho jean yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Etincelles ntugasaze

kayitare yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

etincelle yacu turi kumwe mukomeze mutsinde.mutwibutse 1986 byaribicika.

kuro yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Apr nishake uko ibona amanotatuyirinyuma

uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

RAYOSPORT NIBYO TWARAROKOTSE SUNRISE NTIZA DUCIKA MUSSA CAMARA AZABAYAGARUTSE

TUYISINGIZE EMMY yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka