APR na Rayon Sports zashyizwe ku kibuga kimwe mu gikombe cy’Amahoro

Imwe mu mikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro yahinduriwe ibibuga, indi ihindurirwa umunsi, mu gihe imikino ibanza nta mpinduka zabaye

Guhera kuri uyu wa Gatatu, haratangira imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, aho imikino yo kwishyura iteganijwe mu mpera z’iki cyumweru hagati ya tariki 13 na 15 Gicurasi 2017.

APR na Rayon Sports ubwo ziheruka guhurira kuri Stade Amahoro mu gikombe cy'Amahoro, Rayon Sports yarayitsinze inatwara igikombe cy'Amahoro
APR na Rayon Sports ubwo ziheruka guhurira kuri Stade Amahoro mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yarayitsinze inatwara igikombe cy’Amahoro

Ingengabihe igisohoka byari biteganijwe ko umukino wa APR Fc na Sunrise uzabera kuri Stade Amahoro, ari naho iyi kipe yakiniye umukino wa 1/16 na Vision, naho Rayon Sports na Musanze zishyirwa kuri Stade Amahoro, APR ikazakina ku wa Gatandatu, Rayon Sports igakina ku Cyumweru.

Uko imikino ibanza iteganyijwe

Taliki 10 Gicurasi 2017

Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Taliki 11 Gicurasi 2017

Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Uko imikino yo kwishyura iteganyijwe

Taliki 13 Gicurasi 2017

APR Fc vs Sunrise Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
SC Kiyovu vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

Taliki 14 Gicurasi 2017

Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)

Taliki 15 Gicurasi 2017
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nkunda Rayon Sport Cyane Eeeeeeee!! Komerezaho Rwose Twese Hamwe Abafana Bawe Tukurinyumaaaaaaaaa! Uziko Nutagufanaga Yagufannye Ndikubibona Kubafana Ba APR, OK BE SORRY

Eric Hakizimana yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

oooooooh Rayon nkabakunda nk’inka imwe mundutira Uburyohe bwa bombo....... ndabarahiye

Kigali to day dukunda amakuru muduha kandi agezweho

Anselme yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Ooooooh Rayon yacuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu. Turi kumwe!

LIBERTE yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

ikipe y’Imana ikundwa n’abakuru n’abana ibikombe ibibiri champion&amahoro byombi muri RAYON SPORT!!!!!!!!!! ibyishimo kuri tweseeee!!!!!!!!.,...

Muneza Theogene gikundiro yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

ikipe y’Imana ikundwa n’abakuru n’abana ibikombe ibibiri champion&amahoro byombi muri RAYON SPORT!!!!!!!!!! ibyishimo kuri tweseeee!!!!!!!!.,...

Muneza Theogene gikundiro yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka