APR na Kiyovu zongeye gutakaza Mukura yibikaho amanota atatu

Mu mikino y’umunsi wa 21 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR yatakaje amanota kuri Pépiniére, Kiyovu itsindwa na Kirehe, mu gihe Mukura yatsinze.

Mukura yatahanye amanota 3
Mukura yatahanye amanota 3

Kuri iki cyumweru ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, aho APR Fc yatakaje icyizere cyo kwegukana Shampiona nyuma yo kunganya na Pépiniére ya nyuma ku rutonde rwa Shampiona.

Uko imwe mu mikino yagenze

Nyuma y’iminsi, Ikipe ya Mukura yafunguye amazamu ku munota wa 3 gusa, ku gitego cyatsinzwe na Ally Niyonzima kuri penaliti nyuma y’ikosa ry’akaboko ryakozwe na Nyandwi Sadam.

Mukura yatsinze Espoir
Mukura yatsinze Espoir

Ku munota wa cyenda, Albert Mulungula Wilondjya atsinda igitego cya mbere cya Espoir ku mupira yahawe na Uzabakiriho Hamadi.

Ikipe ya Espoir yaje gutsinda igitego cya kabiri munota wa 23 gitsinzwe na Hakundukize Adolphe.

Mukura ntiyacitse intege kuko yaje kucyishura ku munota wa 39.

Abafana ntibari benshi kuri stade Huye
Abafana ntibari benshi kuri stade Huye

Umukino wenda kurangira niho Mukura yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Samba Cedrick waje usimbura mu mikino nyuma y’umupira yahawe na Kwizera Tresor. Mukura iba ibonye amanota atatu.

Kirehe Fc yatsinze Kiyovu umutoza avuga ko itazamanuka

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena I Nyamirambo aho Kiyovu Sport ikorera imyitozo, wabonetsemo igitego kimwe cyahesheje intsinzi Kirehe, aho umukinnyi Uwambajimana yagitsinze ku munota wa 19 w’igice cya mbere umukino ukarinda urangira nta gihindutse.

Kirehe ikina na Kiyovu
Kirehe ikina na Kiyovu

Undi mukino w’umunsi wa 21 wa shampiona watunguranye ni uwahuje APR na Pepiniere, aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe bigatuma APR ikomeza kumara imikino myinshi itabasha kubona intsinzi.

Nyuma y’umukino umutoza wa Kirehe Sogonya Hamisi yatangaje ko iyi ntsinzi itumye Kirehe yizera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko ngo itanga icyizere cyo kuzaguma mu cyiciro cya mbere.

Ati”Gutsinda kiyovu ni ibintu bishimishije kuko twari dukeneye aya manota ndetse binaduhaye icyizere cy’uko tutazamanuka mu mikino 9 isigaye.

Nibura ndashaka amanota 9 kugirango twizere ijana ku ijana kudasubira mu cyiciro cya kabiri.”

Kanamugire Aloys we utoza Kiyovu yongeye gushimangira ko abakinnyi be batumva amabwiriza aba yabahaye mbere y’umukino, kuko ngo ibyo bakina mu kibuga sibyo aba yababwiye mbere.

Uko imikino y’umunsi wa 21 yagenze

Ku wa Gatanu taliki 17/03/2017

Police Fc 2-2 Musanze Fc.

Ku cyumweru taliki 19/03/2017

Mukura VS 3-2 Espoir Fc

SC Kiyovu 0-1 Kirehe Fc

Sunrise Fc 1-0 Etincelles Fc

APR Fc 1-1 Pepiniere Fc

Amagaju 1-0 Marines Fc

Ku wa mbere taliki, 20/03/2017

Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR IRIKUDUTEZA,ABAKEBA KAbisa.

Gentil yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

MVS congs, ubu ibihe byatangiye kugaruka intsizi tuzazibona umutoza bamuhe umwanya akorane nabakinnyi
amenye ibikenewe ,reka ngaruke kuri APR FC nukuri nubwo ntawakwivanga mukazi kabo ariko nunze murya Migi nibicare bisuzume bose ( abakinnyi, abatoza na comite) barebe ahari ikibazo gikosorwe, ikindi bagabanye ihindagurika rya burimunsi kubatoza, Mukura & Man utd congs for this wkd’ s results.

manasth yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka