Kuri iki cyumweru ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, aho APR Fc yatakaje icyizere cyo kwegukana Shampiona nyuma yo kunganya na Pépiniére ya nyuma ku rutonde rwa Shampiona.
Uko imwe mu mikino yagenze
Nyuma y’iminsi, Ikipe ya Mukura yafunguye amazamu ku munota wa 3 gusa, ku gitego cyatsinzwe na Ally Niyonzima kuri penaliti nyuma y’ikosa ry’akaboko ryakozwe na Nyandwi Sadam.
Ku munota wa cyenda, Albert Mulungula Wilondjya atsinda igitego cya mbere cya Espoir ku mupira yahawe na Uzabakiriho Hamadi.
Ikipe ya Espoir yaje gutsinda igitego cya kabiri munota wa 23 gitsinzwe na Hakundukize Adolphe.
Mukura ntiyacitse intege kuko yaje kucyishura ku munota wa 39.
Umukino wenda kurangira niho Mukura yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Samba Cedrick waje usimbura mu mikino nyuma y’umupira yahawe na Kwizera Tresor. Mukura iba ibonye amanota atatu.
Kirehe Fc yatsinze Kiyovu umutoza avuga ko itazamanuka
Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena I Nyamirambo aho Kiyovu Sport ikorera imyitozo, wabonetsemo igitego kimwe cyahesheje intsinzi Kirehe, aho umukinnyi Uwambajimana yagitsinze ku munota wa 19 w’igice cya mbere umukino ukarinda urangira nta gihindutse.
Undi mukino w’umunsi wa 21 wa shampiona watunguranye ni uwahuje APR na Pepiniere, aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe bigatuma APR ikomeza kumara imikino myinshi itabasha kubona intsinzi.
Nyuma y’umukino umutoza wa Kirehe Sogonya Hamisi yatangaje ko iyi ntsinzi itumye Kirehe yizera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko ngo itanga icyizere cyo kuzaguma mu cyiciro cya mbere.
Ati”Gutsinda kiyovu ni ibintu bishimishije kuko twari dukeneye aya manota ndetse binaduhaye icyizere cy’uko tutazamanuka mu mikino 9 isigaye.
Nibura ndashaka amanota 9 kugirango twizere ijana ku ijana kudasubira mu cyiciro cya kabiri.”
Kanamugire Aloys we utoza Kiyovu yongeye gushimangira ko abakinnyi be batumva amabwiriza aba yabahaye mbere y’umukino, kuko ngo ibyo bakina mu kibuga sibyo aba yababwiye mbere.
Uko imikino y’umunsi wa 21 yagenze
Ku wa Gatanu taliki 17/03/2017
Police Fc 2-2 Musanze Fc.
Ku cyumweru taliki 19/03/2017
Mukura VS 3-2 Espoir Fc
SC Kiyovu 0-1 Kirehe Fc
Sunrise Fc 1-0 Etincelles Fc
APR Fc 1-1 Pepiniere Fc
Amagaju 1-0 Marines Fc
Ku wa mbere taliki, 20/03/2017
Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
APR IRIKUDUTEZA,ABAKEBA KAbisa.
MVS congs, ubu ibihe byatangiye kugaruka intsizi tuzazibona umutoza bamuhe umwanya akorane nabakinnyi
amenye ibikenewe ,reka ngaruke kuri APR FC nukuri nubwo ntawakwivanga mukazi kabo ariko nunze murya Migi nibicare bisuzume bose ( abakinnyi, abatoza na comite) barebe ahari ikibazo gikosorwe, ikindi bagabanye ihindagurika rya burimunsi kubatoza, Mukura & Man utd congs for this wkd’ s results.