APR izakina umukino wa mbere wa CECAFA, nyuma y’iminsi ibiri ivuye i Rusizi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’aho ikipe ya APR Fc yo mu Rwanda na Singida zongewe muri CECAFA ngo zisimbura Yanga yo muri Tanzania na KCCA ya Uganda zanze kwitabira iri rushanwa, hamaze gukorwa ingengabihe nshya.

APR Fc yamaze kongerwa mu makipe azakina CECAFA
APR Fc yamaze kongerwa mu makipe azakina CECAFA

Ikipe ya APR Fc izaba yasoje Shampiona tariki 27/06/2018 aho izaba yakiniye i Rusizi na Espoir Fc, izahita ikina na Singida yo muri Tanzania ku munsi wa mbere wa CECAFA uteganyijwe tariki 29/06/2018.

Uko amatsinda ya CECAFA ateye

Itsinda A: Azam (Tanzania), JKU (Zanzibar), Kator (South Sudan), Vipers FC (Uganda)

Itsinda B: Rayon Sports (Rwanda), Gor Mahia (Kenya), Lydia Ludic (Burundi), Ports (Djibouti)

Itsinda C: APR FC (Rwanda), Simba SC (Tanzania), Singida (Tanzania), Dakadaha (Somalia)

Rayon Sports iri mu itsinda rimwe na Gor Mahia (Kenya), Lydia Ludic (Burundi) ndetse na Ports (Djibouti)
Rayon Sports iri mu itsinda rimwe na Gor Mahia (Kenya), Lydia Ludic (Burundi) ndetse na Ports (Djibouti)

Ingengabihe nshya ya CECAFA KAGAME CUP 2018

Tariki ya 29/06/2018

JKU vs Vipers (uga)
Azam vs Kator
Singida vs APR

Tariki ya 30/06/2018

Ports vs Lydia
Simba vs Dakadaha

Tariki ya 1/07/2018

Rayon Vs Gor Mahia
JKU vs Kator
Vipers vs Azam

Tariki ya 2/07/2018

Singida vs Dakadaha
Simba vs APR

Tariki ya 3/07/2018

Rayon vs Ports
Gor Mahia Vs Lydia

Tariki ya 4/07/2018

Vipers vs Kator
Azam vs JKU
APR vs Dakadaha
Simba vs Singida

Tariki ya 5/07/2018

Ports vs Gor Mahia
Lydia vs Rayon

Imikino ya 1/4 cy’irangiza izaba tariki 8/7/2018 na 09/07/2018 , imikino ya 1/2 ibe tariki 11/07/2018, naho umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bikazakinwa tariki 13/07/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR FC tuyifurije kuzitwaraneza muri TANZANIA DORE WASANGA INAGITAHANYE ,TUKABA TWASABAGAKO BAKONGERA IMYITOZO CYANE CYANE MUBUSATIRIZI DOREKO ARIHO USANGA ARIHO HAKIRI IKIBAZO CYANE.

Nshimiyimana Innocent yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka