APR itsinze Rayon inayikura ku mwanya wa mbere

Bwa mbere Jimmy Mulisa nk’umutoza ahura na Rayon Sports, abashije kuyitsinda igitego 1-0, ndetse APR ihita inafata umwanya wa mbere muri Shampiona

Abakinnyi babanjemo:

APR Fc: Mvuyekure Eméry, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Jean d’Amour Mayor , Mugisha Francois Master , Munezero Fiston, Eric Irambona, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Moussa Camara,Nahimana Shassir, Nshuti Dominique Savio.

JPEG - 141.6 kb
Issa Bigirimana atsinda igitego
JPEG - 145.7 kb
Bishimira igitego .....

Ni umukino watangiye APR Fc isatira cyane ikipe ya Rayon Sports, ndetse binagaragara ko iyirusha, iza no guhita iyitsinda igitego ku munota wa 23, igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira yari ahawe na Sibomana Patrick.

JPEG - 180 kb
Abafana ba APR Fc mu byishimo
JPEG - 139.6 kb
Ni umukino waranzwe no gushyamirana ku mpande zombi

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari gitego kimwe cya APR, igice cya kabiri kigitangira umutoza Jimmy Mulisa aza guhita akuramo Nkinzingabo Fiston yinjizamo Benedata Janvier, gusa igice cya kabir ikipe ya Rayon Sports yagarutse irusha ikipe ya APR Fc, ikomeza no kuyobora umukino ariko APR Fc yari ihagaze neza mu bwuganirizi ntiyagira igitego yinjizwa, umupira urangira bikiri 1-0.

Ibitekerezo   ( 7 )

APR FC nikomerezaho,tuyirinyuma.

claude yanditse ku itariki ya: 23-01-2017

Erega Rayon Sport ni urusaku gusa!!!
Hari igisimba kiba mu mazi bita imburu nicyo gitinya urusaku cyane bazagisabe match!!
APR yo ni kawaida twaraye dutekanye,n’ejobundi tuzabasubira.
Bemere ko tubarusha ubushake.
Imana iborohereze.

Kalisa idrissa yanditse ku itariki ya: 22-01-2017

Nishimiye gutsinda reyon kuko amagambo yabo aruta ibikorwa kandi babyina mbere yumuziki

Tuyisenge eric yanditse ku itariki ya: 22-01-2017

apr yabikoze pe.gusa ikomerezeho noku ya 1 izabikore

Alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2017

buriya byarangiye rayon nishaki shirize ahandi kuko bizagora gukura apr kugikombe nunkuntu rayon yarifite ibikabyo

Eric yanditse ku itariki ya: 21-01-2017

buriya byarangiye rayon nikureyo amaso kuko apr ntizongera gutakaza

Eric yanditse ku itariki ya: 21-01-2017

Ndashimira umutoza jimmy murisa kutsinzi yaduhesheje mbere nambere ndashima imana yaduhaye itsinzi yunomutsi nizerako tuzatwata na champion murakoze yari umufana wa APR FC

Ndacyayisenga Daniel yanditse ku itariki ya: 21-01-2017

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka