APR Itsinze Espoir Fc, yegukana igikombe cya 17 cya Shampiona

Ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya 17 cya Shampiona nyuma yo gutsinda ikipe ya ESPOIR ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro

Mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiona wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro, ikipe ya APR Fc yari yahakiriwe n’ikipe ya Espoir Fc, yahatsindiye Espoir Fc, mu mukino APR Fc yasabwagamo byibura inota rimwe ngo yegukana igikombe cya Shampiona.

JPEG - 111.3 kb
Umutoza wa APR Fc n’umunyezamu we Kimenyi Yves bishimira kwegukana igikombe

Ikipe ya APR Fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, kur koruneri yari itewe na Nshuti Dominique Savio, maze Nsabimana Aimable ahita atsinda igitego n’umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye kikiri igitego 1-0, igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, APR Fc yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, nyuma y’umupira wari utewe na Byiringiro Lague ariko umunyezamu ntiyabasha kuwugumana.

JPEG - 163.7 kb
Abakinnyi bashyira mu kirere umutoza Petrovic

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Espoir FC: Sozera Anselme, Wilonja Jacques (C), Nkurunziza Felicien, Uwineza Jean De Dieu, Dushimumugenzi Jean, Nyandwi Didace, Renzaho Hussein, Uzayisenga Maurice, Kyambadde Fred, Niyitanga Yussuf, Ssemazi John.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Aimable Nsabimana, Rugwiro Herve (C), Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Buteera Andrew, Savio Nshuti Dominique, Byiringiro Lague, Maxime Sekamana

Andi mafoto kuri uyu mukino

Ikipe ya APR Fc yari ihanganiye iki gikombe cya Shampiona n’ikipe ya AS Kigali, ikaba yo umukino wa nyuma yari yawakiriwemo n’ikipe ya Musanze kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze.

Uko imikino y’umunsi wa 30 yagenze

Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC
Police FC 3-1 Kirehe FC
Mukura VS 0-0 Bugesera
Espoir FC 0-2 APR FC
Sunrise FC 2-1 Miroplast FC
Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu
Marines FC 2-2 Rayon Sports FC
Musanze FC 1-1 AS Kigali

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 2 )

APR babanje mu kibuga ari 10?

APR yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

APR FC OYEEEE!TURAKWEME

ALEXANDRE KIMENYI yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka