APR irerekeza Nyamagabe, Espoir na Rwamagana zihatanire kutamanuka

Kuri uyu wa Gatatu shampiona y’icyiciro irakomeza ku munsi wayo wa 27, aho imikino itegerejwe ari uhuza APR n’Amagaju, ndetse na Espoir na Rwamagana

Nyuma y’akaruhuko gato kari katewe n’imikino ikipe y’igihugu Amavubi yari ifite, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeje, aho imikino igeze ku munsi wa 27 wa Shampiona.

Amagaju arakira APR Fc i Nyamagabe, abafana ba Rayon Spors bawuhanze amaso

Umwe mu mikino itegerejwe kuri uyu wa Gatatu, ni umukino uza guhuza APR Fc aho iza kuba yakiriwe n’Amagaju i Nyamagabe, umukino APR Fc itegereje ko iwutsinze byakomeza kuyiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiona aho ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58.

Amagaju ku kibuga cyayo i Nyamagabe
Amagaju ku kibuga cyayo i Nyamagabe

Ku rundi ruhande abafana b’ikipe ya Rayon Sports bategereje ko APR Fc iramutse itakaje uyu mukino, byayifasha kongera kuyotsa igitutu, aho amakipe yombi aramutse atsinze imikino yose asigaje nyuma y’uyu munsi, byazatuma Rayon Sports irangiza iri imbere ya APR Fc.

APR iyoboye urutonde rwa Shampiona irerekeza i Nyamagabe
APR iyoboye urutonde rwa Shampiona irerekeza i Nyamagabe

Espoir na Rwamagana zirarwana inkundura yo kutamanuka

Undi mukino utegerejwemo no guhangana cyane, ni umukino uza guhuza Espoir iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25, ndetse na Rwamagana iri ku mwanya wa 15 n’amanota 23, aho Rwamagana iramutse itsinze uyu mukino yahita ica kuri Espoir, mu gihe Espoir nayo iwutsinze yakongera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 07 Kamena 2016

Bugesera 3-0 Gicumbi Fc
AS Kigali 3-2 Etincelles
AS Muhanga 1-1 Sunrise Fc

Imikino yo kuri uyu wa Gatatu

Amagaju Fc vs APR Fc (Nyamagabe)
Musanze Fc vs Police Fc (Nyakinama)
Rwamagana City Fc vs Espoir Fc (Ferwafa)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR Ndayishyigikiye nyifurije amahirwe

Kuruntabare Felicien yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka