APR inganyije na Rayon biyibuza umwanya wa kabiri

Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wahuzaga APR na Rayon Sport urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 APR ibura amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu APR
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu APR

Umukino watangiye amakipe acungana buri yose igerageza kugera imbere y’izamu maze ku munota wa 25 APR ibona igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku burangare bw’abakinnyi bakina inyuma ba Rayon Sports

Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsindwa iki gitego yakangutse irasatira cyane.

Ku munota wa 37 umukinnyi Muhire Kevin wari umaze gusimbura Nsengiyumva Mustapha yahushije uburyo bw’igitego maze igice cya mbere kirangira ari 1 cya APR ku busa bwa Rayon Sports.

Tidiane Kone watsinze igitego cya Rayon
Tidiane Kone watsinze igitego cya Rayon

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yaje kwishyura igitego ku munota wa 46 cyatsinzwe n’Umunyamali Tidiane Kone ku mupira yahawe na Muihire Kevin umukino urinda urangira nta gihindutse ari 1-1.

APR kunganya uyu mukino byayibujije amahirwe yo kuvana Police ku mwanya wa kabiri aho yahise igira amanota 57 mu gihe Police yo ifite 58.

Ibi bishobora gutuma APR itazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika umwaka utaha, mu gihe Rayon yatwara n’igikombe cy’amahoro.

Abakinnyi babanjemo ba Rayon Sports

Mu izamu:Ndayishimiye Jean Luc(Bakame)
Ab’inyuma:Manzi Thierry,Nshuti Dominique Savio,Mugabo Gabriel na Mutsinzi Ange
Hagati:Olivier(Sefu),Kwizera pierrot,Mugheni Fabrice na Manishimwe Djabel
Ba Rutahizamu:Nsengiyumva Mustapha na Tidiane Kone

Abakinnyi babanjemo ba APR

Mu izamu:Kimenyi Yves
Ab’inyuma:Rusheshangoga Michel,Manishimwe Emmannuel,Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable
Hagati:Mukunzi Yannick,Nshimiyimana Imran,Tuyishime Eric na Bizimana Djihad
Ba Rutahizamu:Bigirimana Issa na Nkinzingabo Filston

Abafana ba APR nyuma yo gutsinda igitego
Abafana ba APR nyuma yo gutsinda igitego
Abafana ba Rayon imaze kwishyura igitego
Abafana ba Rayon imaze kwishyura igitego
Umufana ukomeye wa Rayon Rwarutabura yari yazanye umwana we
Umufana ukomeye wa Rayon Rwarutabura yari yazanye umwana we
Umufana ukomeye wa APR Rujugiro asaba Rwarutabura ngo amusomye
Umufana ukomeye wa APR Rujugiro asaba Rwarutabura ngo amusomye
Stade yari yuzuye
Stade yari yuzuye

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka