APR Fc yongeye kwihererana Rayon Sports iyitsinda muri Shampiona

Ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kwihimura kuri APR Fc yaherukaga kuyitsinda mu gikombe cy’intwari , aho yongeye kuyitsinda 1-0

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino, yatangiye irusha APR Fc guhanana umupira mu kibuga hagati, gusa ariko umupira wagera imbere ntubyazwe umusaruro.

Ku munota wa 35 w’umukino, ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Pierrot wateye umupira nabi, Hakizimana Muhadjili yaciye mu rihumye abakinnyi ba Rayon Sports ahita atsindira APR Fc igitego cya mbere.

Mu kwishimira icyo gitego Muhadjili yaje guhita akuramo umupira bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo, nyuma yaho gato yigwisha mu rubuga rw’amahina, ahabwa iya kabiri ndetse ahabwa n’ikarita itukura yatumye ahita asohoka mu kibuga.

APR Fc yongeye kwihererana Rayon Sports (Ifoto:Umuseke)
APR Fc yongeye kwihererana Rayon Sports (Ifoto:Umuseke)

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya APR Fc yaje guhindura umukino, itangira gukinira hagati cyane byaje kugora ikipe ya Rayon Sports kubona aho inyuza imipira yavamo ibitego.

Amakipe yombi yakoze impinduka mu gice cya kabiri aho Rayon Sports yinjijemo Bimenyamana Caleb, Mukunzi Yannick na Eric Irambona, basimbuye Nahimana Shassir, Niyonzima Olivier Sefu na Ismaila Diarra,

Ku ruhande rwa APR Fc hinjiyemo Nshuti Innocent na Twizerimana Martin, basimbuye Iranzi Jean Claude na Rukundo Denis.

N’ubwo ikipe ya APR Fc yakinaga ari abakinnyi 10, yaje kurangiza umukino yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra

APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Imran, Rukundo Denis, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikipe yacu nikomerezaho

Nshimiyimana j claude yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Nubundi apr fc nikipe yacu kandi dukuna mutubwire amakuru niba yaragiye hanze murakoze.

Niyokwizerw ezekiyel yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

kuba twansinzwe biriya ni advantage kuri GIKUNDIRO Yacu

BAGABO Djouma yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka