APR FC yizeye intsinzi mu mukino uzayihuza na AS Kigali FC

Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC, yatangaje ko yizeye intsinzi mu mukino uzahuza ikipe ye n’ikipe ya AS Kigali.

Abakinnyi ba APR FC bizeye intsinzi nyuma y'imyitozo ikaze bamazemo iminsi
Abakinnyi ba APR FC bizeye intsinzi nyuma y’imyitozo ikaze bamazemo iminsi

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, ukazabera kuri Stade Regional i Nyamirambo, guhera saa cyenda z’amanywa.

Nyuma y’imyitozo yagaragayemo abayobozi bakuru ba APR barimo Gen.Kabarebe James na Perezida wayo Brig General Jacques Musemakweli n’abafana batandukanye, Jimy Mulisa yavuze ko ashingiye ku buryo abakinnyi be bahagaze, ngo nta kabuza azatahana intsinzi.

Yagize ati” Nkurikije imyitozo tumazemo iminsi, twizeye intsinzi kandi niyo buri gihe duharanira.”

Yavuze kandi ko adatewe impungenge n’abakinnyi be batazagaragara muri uyu mukino barimo, Twizerimana Onesme, Itangishaka Blaise, na Ngandu Omar, bitazamubuza kwegukana intsinzi kuri uyu munsi.

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC :

Abazamu nabo bakoze imyitozo ikarishye
Abazamu nabo bakoze imyitozo ikarishye
Umutoza Jimmy yereka abakinnyi uko batera imipira y'imiterekano
Umutoza Jimmy yereka abakinnyi uko batera imipira y’imiterekano
Nyuma y'imyitozo abakinnyi barambura imitsi
Nyuma y’imyitozo abakinnyi barambura imitsi
Rusheshangoga atera imipira y'imipira y'imiterekano
Rusheshangoga atera imipira y’imipira y’imiterekano
Mwiseneza Djamal wavuye muri Rayon wari waravunitse umwaka urenga yagarutse mu kibuga
Mwiseneza Djamal wavuye muri Rayon wari waravunitse umwaka urenga yagarutse mu kibuga
Manishimwe Emmanuel yari mu bakinnyi bazifashishwa ku mukino wa As Kigali
Manishimwe Emmanuel yari mu bakinnyi bazifashishwa ku mukino wa As Kigali
Twizerimana Onesme wavuye muri As Kigali yavuriwe muri Maroc none yatangiye gukora imyitozo yoroheje
Twizerimana Onesme wavuye muri As Kigali yavuriwe muri Maroc none yatangiye gukora imyitozo yoroheje
Nyuma y'imyitozo abakinnyi banywa amazi
Nyuma y’imyitozo abakinnyi banywa amazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

APRFC irakomeye pe hagati ninyuma ndetse no kumpande,ark twagashatse umwataka umwe uzi icyo gukora

Tuyizere Desire yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

Tuzayitsinda pee! ibyo biroroshye

Samuel yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Nzakugwa Inyuma.

Iradukunda Alex yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Apr turayikunda cyane kandi twizeye ko jimmy nabasore be bazabikora! welcom back Jamal ! we believe in u!

Alain serge yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka