Yegukanye icyo gikombe nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, ku munsi w’Intwari.

Igitego APR FC yatsinze Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 10 w’igice cya mbere. Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gushaka kukishyura ariko umukino urangira ari uko bikimeze bituma APR FC yegukana igikombe.
Abakinnyi babanjemo:

APR Fc: Mvuyekure Eméry, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick.

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves , Manzi Thierry, Mugisha Francois Master , Mugabo Gabriel, Sibomana Abouba, Manishimwe Djabel, Moussa Camara,Mugheni Fabrice, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustapha
Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira APR Fc, gusa nyuma y’iminota 10 APR Fc yahise ibona koruneri ebyiri zikurikirana, aho iya kabiri yahise iva mu igitego cyatsinzwe na Rugwiro Hervé.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa ikipe ya APR Fc irusha ikipe ya Rayon Sports kubona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, igice cya mbere kirangira bikiri cya gitego cya APR Fc.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Masudi Djuma yakuyemo Nsengiyumva Moustapha, yinjizamo Nshuti Savio Dominique, nyuma aza gukuramo Rwigema Yves yinjiza Nova Bayama, mu gihe APR Fc yo yakuyemo Bizimana Djihad na Nkinzingabo Fiston yinjizamo Ngabo Freddy na Ngabo Albert.

Ikipe ya Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, gusa ubwugarizi bwa APR Fc bwari buhagaze neza ntibwatumye Rayon Sports ibasha kwishyura, umukino urangira ari igitego 1-0, APr ihita yegukana iki gikombe.
Andi mafoto kuri uyu mukino



















Amafoto: Muzogeye Plaisir
Andi mafoto menshi kanda hano
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
wow abasore banjye keep it up mwaranshimishije kbs
Rayon Apr yarayinaniye neza neza abafana bazabyemere
Gasenyi imaze Kuba inganzwa bajyebemera harabura inshuro yakane bakaririmba urwobabonye
Philosophy y’umutoza wa Apr Fc, n’ugusaba abakinyi gutanga ibyo bafite byose mu minota yambere, bakabona agatego kamwe ahasigaye bakakaryamaho !
Ikigaragara n’uko, abakinyi ba Apr Fc babonye umutoza ubishoboye, bafungura umukino, wenda bakanashobora nogutsinda byinshi, aho gutsimbara kur’ako kamwe !
Ubu se nibakina na Police, ikabishyura kariya kamwe kabo, ikanabongera ikindi gitego, bazashobora kukigombora ? Aho niho muzabona ubuswa bw’umutoza Ngendera kuri kamwe Jimmy Mulisa !
Gsa, abafana ba rayon sport iyo APR ibatsinze ntibabura irwitwazo, barimo kuvuga ngo" APR yacyikishije Pierro " uranyumvira koko !!! bagiye bemera ko APR ibarusha.
Oh Rayons !
Watsinda ute Apr Fc ku gikombe cy’umunsi w’Intwari Rayons yubakiye ku barundi ? Ibyo bikatwereka ko no muli championnat tuzaza ku mwanya wa gatatu ; nyuma ya Apr Fc na Police Fc!
Oh rayon again ndababaye Sam gusa Apr ntamupira ifite nayo ni nkatwe tuzize Pam kuri manzi nadababaye ndarize ariko byose ni cash no gutorokesha pierro ariko tuzahatana furaha mustafa na prudence turabemera
Ariko nubundi Rayon sport yaribizi ko itsindwa kuko nubundi yawutsinzwe kare ikirimo kuwutegura kuko ibyavugwaga hanze byageze mukibuga birahinduka kandi bage bemera kobyose bishoboka ariko bajye birinda kubyina mbere y’umuziki.APR FC oyeeeeeeeeeeeee,komerezaho turacyacyeneye izindi tsinziimbere.
Fimbo, fimbo, fimbo, gatatu mu rugo rw’umugabo