APR Fc itangiye shampiona itsinda Sunrise

Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR Fc yatsinze Sunrise ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikipe ya APR Fc yatsinze igitego cya mbere igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 w’umukino, cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, iza no gutsinda icya kabiri ku munota wa 79, ku mupira wari utewe mu izamu na Issa Bigirimana, maze myugariro wa Sunrise awukoraho uhita ujya mu izamu.

Abakinnyi babanje:

APR FC: Mvuyekure Emery, Rukundo Dennis , Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Songayingabo Shaffy, Bizimana Djihad, Andrew Buteera, Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent na Onesme Twizerimana.

JPEG - 274.3 kb
APR Fc yabanje mu kibuga

Sunrise FC: Habarurema Gahungu, Serumogo Ally, Habumuremyi Gilbert, Mushimiyimana Regis, Rubibi Bonk, Uwambazimana Leon, Iyabivuze Osee, Mutabazi Hakim, Orotomal Alex, Moussa Ally Sova, Niyibizi Vedaste.

JPEG - 308.5 kb
Sunrise yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze

APR 2-0 Sunrise
Etincelles 3-1 Police
Gicumbi 2-1 Espoir
Kirehe 0-1 Mukura

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

Bugesera Fc vs Amagaju Fc (Stade Kicukiro, 3:30pm)
Miroplast Fc vs Marines Fc (Stade Mironko, 3:30pm)
SC Kiyovu vs Musanze Fc (Stade Mumena, 3:30pm)
Rayon Sports Vs AS Kigali (Stade de Kigali, 3:30pm)

Ibitekerezo   ( 3 )

Reyor Sport Iratsinda As Kigali Ibitego 3-1

Ngirabakunzi Alphonse yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

Rayon irabikora. 1*0

patrick yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

rayon sport Mabahe batarabona rissanse

nepo yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka