APR Fc isezereye Amagaju mu gikombe cy’Amahoro

APR Fc isanze Espoir ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo kunyagira Amagaju ibitego 5-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ku I Saa Cyenda zuzuyd nib wo umusifuzi Uwikunda Samuel yari asifuye ngo umukino utangire, APR Fc itangiza umupira ndetse ihita inatangira gusatira Amagaju, aho iyi kipe yari igiye no guhita itsinda igitego cya mbere ariko umupira Bigirimana Issa yari ahinduye kwa Nshuti Innocent ntiyabasha kuwuboneza mu izamu.

Abakinnyi babanje mu kibuga :

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent

APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

Amagaju FC: Gadi Muhawenayo, Buregeya Rodrigue , Bizimana Noël, Arafati Sibomana , Nsengiyumva Djafari , Manishimwe Jean de Dieu , Munezero Dieudonné ,Ndizeye Innocent , Habimana Hassan, Amani Mugisho Mukeshe , Shaban Hussein Tchabalala.

Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju yabanje mu kibuga

Ku munota wa kabiri gusa w’umukino APR yafunguye amazamu, aho Bigirimana Issa wari wazonze Amagaju yaje kohereza umupira mu rubuga rw’amahina maze Hakizimana Muhadjili arasimbuka awutsinda neza n’umutwe.

Shabban Hussein Tchabalala w'Amagaju yacungirwaga hafi na Nsabimana Aimable
Shabban Hussein Tchabalala w’Amagaju yacungirwaga hafi na Nsabimana Aimable

Ikipe y’Amagaju yasaga nk’iyatinze kwinjira mu mukino yaje gutuza itangira guhuza umukino ndetse inasatira ikipe ya APR Fc, gusa APR yaje kuzamukana umupira, myugariro w’Amagaju agiye kuwutera arwuhusha, Bizimana Djihad ahita atsindira APR igitego cya kabiri

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR Fc yinjiye mu kibuga na morale nyinshi
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR Fc yinjiye mu kibuga na morale nyinshi

Mu gice cya kabiri APR Fcyaje gukuramo Mukunzi Yannick yinjizamo Tuyishime Eric uzwi ku izina rya Congolais, mu minota 3 akigera mu kibuga yaje guhita amanukana umupira awutanga neza kwa Muhadjili awushibuye, ba myugariro b’Amagaju ntibabasha kuwumwambura maze ahita atsindira APR igitego cya gatatu.

Abatoza b'Amagaju batangaje ko abakinnyi babo batinze kwinjira mu mukino
Abatoza b’Amagaju batangaje ko abakinnyi babo batinze kwinjira mu mukino

APR F yaje gutsinda igitego cya kane gitsinzwe na Sekamana Maxime, iza no gutsinda igitego cya gatanu ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR Fc yahise ibona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma, aho igomba guhura na ESPOIR yasezereye ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo, umukino uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 04/07/2017, aho abanyarwanda baba banizihiza umunsi wo kwibohora.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Abatoza b'Amagaju batangaje ko abakinnyi babo batinze kwinjira mu mukino
Abatoza b’Amagaju batangaje ko abakinnyi babo batinze kwinjira mu mukino
Mbere y'umukino aba Kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi
Mbere y’umukino aba Kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi
Abasifuzi nabo babanje kwishyushya
Abasifuzi nabo babanje kwishyushya
Abafana bishimira intsinzi
Abafana bishimira intsinzi
Emmanuel Imanishimwe ni umwe mu bitwaye neza kuri uyu mukino
Emmanuel Imanishimwe ni umwe mu bitwaye neza kuri uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Amagaju mwihangane kuko bibaho gutsinda no gutsindwa.
urugero Rayon bayitsinze 2-0 atari ikipe bahorabarata kandi ifite no ku noti nkaswe mwebwe mubona uturokozwa tw’abafana babiri kandi Rayon ifanywa n’igihugu cyose. nahoga !!! murarwanya jyewe mbari inyuma gusa mfana ikipe ebyiri mu rwanda namwe murimo (Amagaju na APR)

Elise yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

APR tukulinya komerezaho

emmy,s yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

APR tukulinya komerezaho

emmy,s yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

aper irashanyaguje

niyonkuru erisa yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

puuuu !!!!???? Yewega Bernadeta ’go kwitwara neza muzajyana bano basifuzi se nshuti? mwihangiye mode murisha i Kgli gusa na Degori wanyu. murivuguruza mukivuguruza mukuvuguruza hahahahahhhhhh
Eseye Ubu muzaserebura ngo mutwaye cup ???
hahahahahhhhh

ave yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

ariko eva mbere yo kuruta ugaya ikipi wabaze nibura ibikombe bibitswe ukabona ukavuga

minega yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

eva bihorere,ibikombe byose ko aribyo bagura na degolle,nabasifuzi,niyompamvu batarenga umutaru baradusebya gusa!!!!

omwen yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

APR fc oyee!!! tukurinyuma igikombenicyacu.

Mukundente Bernadette yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

nukuri ukuntu APR yitwaye muri peace cup ariko yitwara muyindi mikino byababishimishi ariko intego isigaye nuguhangana namakipe yomubindi bihugu Sawa APR courage komerezaho nomumahanga uzamenyekane nkomurwanda .

twizerimana felix yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka