APR Fc isezerewe na Djoliba muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR Fc yongeye gusezererwa itarenze umutaru n’ubwo yari ibashije gutsinda Djoliba ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro

Wari umukino wa 1/16 wo kwishyura, aho APR Fc yasabwaga byibura gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 2, gusa ntibiyikundiye bituma inasezererwa.

Djoliba ubwo yageraga i Kigali yavuze ko ije gukina isatira
Djoliba ubwo yageraga i Kigali yavuze ko ije gukina isatira

Ikipe ya Djoliba yari yatsindiye APR muri Mali igitego 1-0, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 w’igice cya mbere.

Ikipe ya APR Fc yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na myugariro wa Djoliba FC.

Nshuti Innocent wari winjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Dominique Savio, yaje gutsindira APR igitego cya kabiri, umukino urangira ari 2 bya APR Fc, ariko igitego yatsindiwe mu rugo gihita kiyisezerera

Abakinnyi babanjemo:

Djoliba AC: Adama Keita , Siaka Bagayoko, Emile Kone, Aboulaye Diaby, Mamatou Kouyate, Umar Kida, Mamadou Cisse, Seydou Diallo C, Naby Soumah, Cheick Niang , Boubacar Traore .

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Hervé, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta kibazo ikipe yacu tuzayihora inyuma nigaruke itegure neza championa ya hano iwacu kuko ntabwo ari yo gusa yasezerewe.

BIZIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka