APR FC irerekeza muri Congo-Brazzaville kwitegura imikino nyafurika

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko iyi kipe igiye kwitabira imikino ya gicuti itandukanye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika.

APR FC igiye kwitegurirayo imikino nyafurika muri Congo-Brazzaville
APR FC igiye kwitegurirayo imikino nyafurika muri Congo-Brazzaville

Iyo mikino ya gicuti izatangira kuyikina guhera ku tariki ya 20 Ugushyingo kugeza tariki ya 27 Ugushyingo 2016.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo(CAF Champions League).

Kazungu Clever, Umuvugizi wa APR FC yemeza ko iyo kipe igiye kujya kwitoreza muri Congo-Brazzaville.

Agira ati “Nibyo tugiye kwitabira imikino ya gicuti muri Congo-Brazaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika tuzajyamo muri Mutarama 2017.”

Akomeza avuga ko bitabatunguye bizabafasha kwipima n’amakipe yo hanze bityo ikipe ikazajya mu mikino nyafurika ifite ishusho y’amakipe yo hanze.

Nubwo bataramenya amakipe azakina na APR FC, ngo ikipe ya Leopards de Dolisie ni imwe muri izo.

N’izindi zo ku mugabane wa Afurika zatumiwe n’ikipe ya Leopards de dolisie nayo iritegura imikino nyafurika.

APR FC ubu ifite ibibazo by’imvune ku bakinnyi babiri bayo aribo Blaise Itangishatse na Maxime Sekamana.

Bose bazamara amezi atandatu badakina. Abandi bakinnyi bo ngo bakaba ari bazima bazitabira iyo mikino yo muri Congo-Brazazaville.

Kwitabira iyi mikino ya gicuti bitumye APR FC itagikinnye umukino wa Shampiyona w’umunsi wa gatanu yagombaga gukina na Kirehe.

Ntizakina kandi umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, yagombaga kuzakina n’ikipe ya Pepinière. Iyo mikino izayikina nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka