APR Fc igiye gukina ibirarane bine mu minsi icumi

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ikipe ya APR Fc ubu igiye gutangira gukina imikino y’ibirarane guhera kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro nibwo ikipe ya APR Fc yasoje urugendo rwayo mu marushanwa nyafurika nyuma yo gusezererwa na Djoliba yo muri Mali, ikaza gutangira gukina ibirarane bya Shampiona kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe ya APR Fc iratangira gukina ibirarane kuri uyu wa Gatatu
Ikipe ya APR Fc iratangira gukina ibirarane kuri uyu wa Gatatu

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR Fc iratangira yakira ikipe ya ESPOIR, ku Cyumweru tariki 25/03 izerekeza i Rubavu gukina na Etincelles, tariki 28/03 yerekeze i Gicumbi gukina na Gicumbi Fc mu mikino ya Shampiona.

APR Fc izanakina undi mukino w’ikirarane kandi n’ikipe ya Gitikinyoni tariki tariki 31/03, yayisezera ikazahita inakomerezaho imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro na La Jeunesse tariki 03/04 na 06/04/2018.

Kugeza ubu ikipe ya APR Fc irabarizwa ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona n’amanota 21 mu mikino 12, aho irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 8 n’ubwo yo imaze gukina imikino 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka