APR Fc idafite Muhadjili iraza kwakira Espoir Fc y’i Rusizi

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR Fc iraza kwakira Espoir Fc idafite bamwe mu bakinnyi barimo Hakizimana Muhadjili

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya APR Fc iza gusubukura imikino ya Shampiona yari yasubitswe kubera iyi kipe yari yitabiriye amarushanwa nyafurika yari yahagarariyemo u Rwanda, gusa ikaza gusezererwa na Djoliba yo muri Mali.

APR irakira Espoir Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
APR irakira Espoir Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Kuri uyu wa kabiri ubwo APR Fc yakoraga imyitozo ya nyuma, harimo bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bayifasha batabashije kuyikora, ndetse batari buze no gufasha iyi kipe mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu.

Abo bakinnyi barimo Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric uzwi nka Congolais bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Hakizimana Muhadjili urwaye umugongo, Nshuti Dominique Savio urwaye ibicurane ariko n’ubundi akaza azemererwa gukina mu mikino yo kwishyura ndetse na Byiringiro Lague wabanje gukinira Intare FC mu cyiciro cya kabiri.

Usibye uyu mukino, ku Cyumweru tariki 25/03 izerekeza i Rubavu gukina na Etincelles, tariki 28/03 yerekeze i Gicumbi gukina na Gicumbi Fc mu mikino y’ibirarane bya Shampiona.

APR Fc izanakina undi mukino w’ikirarane kandi n’ikipe ya Gitikinyoni tariki 31/03, yayisezerera ikazahita inakomerezaho imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro na La Jeunesse tariki 03/04 na 06/04/2018.

Kugeza ubu a APR Fc ibarizwa ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona n’amanota 21 mu mikino 12, aho irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 8 n’ubwo yo imaze gukina imikino 15, niramuka itsinze uyu mukino irajya ku mwanya wa gatanu iciye kuri Etincelles na Police Fc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka