Antoine Hey wahamagaye abakinnyi 22 ngo ntatewe ubwoba na Tanzania

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 3 Nyakanga 2017 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu AMAVUBI yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba gukina na Tanzaniya mu mukino wo gushaka itike ya Chan 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ikipe ya Tanzaniya izahura n’Amavubi ku wa 15 Nyakanga 2017 mu gushaka itike ya CHAN 2018 yavuze ko ayizi ku buryo aho ikomeye n’aho yoroshye ahazi akaba ngo yiteguye kuyisezerera.

Ati”Tanzaniya narayobonye aho yashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ikina na Lesotho nabonye aho ikmeye n’aho yoroshye,mu minsi 10 dufite tuzagerageza kubyitwaramo neza ku buryo itadutera ubwoba”

Antoine Hey ngo ntaewe ubwoba na Tanzania, ngo aho yoroshye n'aho ikomeye arahazi
Antoine Hey ngo ntaewe ubwoba na Tanzania, ngo aho yoroshye n’aho ikomeye arahazi

Uyu mutoza ariko yanavuze ko kubura Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel bamaze gusinyira ikipe yo muri Tanzaniya Singida ari icyuho gikomeye ariyo mpamvu yahamagaye Nshuti Innocent wa APR umaze iminsi witwara neza mu gikombe cy’amahoro.

Uretse Nshuti Innocent wahamagawe bwa mbere undi nawe wahamagawe ku nshuro ya mbere ni Bishira Latif wa Police,hakaba ariko hari abandi bakinnyi batahamagawe barimo Muhadjiri Hakizimana wa APR,Habyarimana Innocent wa APR ndetse na Nshimiyimana Amran nawe wa APR.

Amavubi y'abakina imbere mu gihugu aritegura gukina na Tanzania
Amavubi y’abakina imbere mu gihugu aritegura gukina na Tanzania

Amavubi yahamagawe aazatangira umwiherero kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ,bakazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi.
Abakinnyi bahamagawe:

Abazamu: Ndayishimiye Jean Eric Bakame(Rayon Sports)Kwizzera Olivier(Bugesera),Nzarora Marcel(Police)

Ab’inyuma:Nsabimana (APR),Imanishimwe Emmanuel(APR),Manzi Thierry(Rayon),Muvandimwe Jean Marie(Police),Rucogoza Aimable Mabo(Bugesera),Bishira Latif(AS Kigali)Kayumba Soter(As Kigali),Mpozembizi Mohamed(Police) na Iradukunda Eric (As Kigali)

Abo hagati: Bizimana Djihad(APR),Mukunzi Yannick(APR),Niyonzima Olivier(Rayon),Nshuti Dominique Savio(As Kigali),Muhire Kevin(Rayon Sport) na Niyonzima Ally (Mukura)

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR),Mico Justin(Police),Mubumbyi Barnabe(As Kigali) na Mugisha Gilbert(Pepiniere)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbashimiye ko amakuru mutanga mubamwayagezeho ariko mujye mugerageza mbere y’uko musohora inkuru murebe imyandikire.

elias yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka