Amwe mu mafoto yaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo Police Fc 1-0

Mu mukino waraye ubereye kuri Stade ya Kicukiro, Rayon Sports yaraye ihaye ibyishimo abafana bayo nyuma yo gutsinda Police Fc igitego 1-0

Ni umukino abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ari benshi cyane, n’ubwo iyi kipe yaburaga inkingi za mwamba zirimo Kwizera pierrot na Nahimana Shassir bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi muri CECAFA iri kubera muri Kenya.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Nsengiyumva Moustapha wahoze muri Rayon Sports yari yabanje ku ntebe y'abasimbura
Nsengiyumva Moustapha wahoze muri Rayon Sports yari yabanje ku ntebe y’abasimbura
Ikipe ya Police yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Itsinda ry'abafana rya Gikundiro Forever riririmba bari Rayon ni wowe dukunda ....
Itsinda ry’abafana rya Gikundiro Forever riririmba bari Rayon ni wowe dukunda ....
Ibyishimo byari byose ku bafana
Ibyishimo byari byose ku bafana
Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, imipira mike cyaneyatewe yaitwayemo neza
Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, imipira mike cyaneyatewe yaitwayemo neza
Eric Rutanga wateraga imipira y'imiterekano myinshi
Eric Rutanga wateraga imipira y’imiterekano myinshi
Manishimwe Djabel wari ucungiwe hafi
Manishimwe Djabel wari ucungiwe hafi
Ishimwe Issa Zappy wahoze muri Rayon Sports
Ishimwe Issa Zappy wahoze muri Rayon Sports
Djabel yashyizwe hasi na Hussein mu rubuga rw'amahina hahita hatangwa Penaliti
Djabel yashyizwe hasi na Hussein mu rubuga rw’amahina hahita hatangwa Penaliti
Nzarora Marcel yakomeje gushwana cyane n'abakinnyi ba Rayon Sports
Nzarora Marcel yakomeje gushwana cyane n’abakinnyi ba Rayon Sports
Yannick Mukunzi ubwo yari agiye gutera penaliti n'ubwo itinjiye
Yannick Mukunzi ubwo yari agiye gutera penaliti n’ubwo itinjiye
Yannick Mukunzi ..
Yannick Mukunzi ..
Ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane ikipe ya Police Fc
Ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane ikipe ya Police Fc
Nyiragasazi (wambaye isengeri y'umweru) umwe mu bafana ba APR bazwi yari yaje gushyigikira Police Fc
Nyiragasazi (wambaye isengeri y’umweru) umwe mu bafana ba APR bazwi yari yaje gushyigikira Police Fc
Yannick Mukunzi wakinnye neza, yanayuraga ku ruhande agahindura imipira
Yannick Mukunzi wakinnye neza, yanayuraga ku ruhande agahindura imipira
Mu kibuga hagati Rayon Sports yarushaga Police Fc
Mu kibuga hagati Rayon Sports yarushaga Police Fc
Tdiane Kone n'ubwo yaje gusimbuzwa ariko yari yahaye akazi gakomeye ikipe ya Police Fc
Tdiane Kone n’ubwo yaje gusimbuzwa ariko yari yahaye akazi gakomeye ikipe ya Police Fc
Nzarora Marcel yaabanje gusenga mbere yo gutangira umukino
Nzarora Marcel yaabanje gusenga mbere yo gutangira umukino
Bakame, Rutanga, Sefu, Djabel na Yannick bose baheruka muri CECAFA hamwe n'Amavubi
Bakame, Rutanga, Sefu, Djabel na Yannick bose baheruka muri CECAFA hamwe n’Amavubi
Seninga Innocent utoza Police Fc ntiyahiriwe n'uyu mukino, aha yandikaga udukosa tumwe na tumwe yabonye ku bakinnyi be
Seninga Innocent utoza Police Fc ntiyahiriwe n’uyu mukino, aha yandikaga udukosa tumwe na tumwe yabonye ku bakinnyi be
Karekezi Olivier wari ugarutse gutoza nyuma y'iminsi mu maboko y'ubyugenzacyaha
Karekezi Olivier wari ugarutse gutoza nyuma y’iminsi mu maboko y’ubyugenzacyaha
Bimenyimana Bonfils Caleb witwaye neza muri uyu mukino
Bimenyimana Bonfils Caleb witwaye neza muri uyu mukino
Biramahire Abeddy na Mico Justin baherutse muri CECAFA n'Amavubi bari bitezweho byinshi
Biramahire Abeddy na Mico Justin baherutse muri CECAFA n’Amavubi bari bitezweho byinshi
Yannick Mukunzi yabanje kwiyambaza Imana ngo ize kubaha intsinzi
Yannick Mukunzi yabanje kwiyambaza Imana ngo ize kubaha intsinzi
Abafana bavuza ingoma banaririmba
Abafana bavuza ingoma banaririmba
Eric Irambona watsinze igitego cye cya mbere muri iyi Shampiona
Eric Irambona watsinze igitego cye cya mbere muri iyi Shampiona
Eric Irambona, ni we mukinnyi umaze igihe kinini muri Rayon Sports, yari yabanje hanze ariko yinjiranye igitego
Eric Irambona, ni we mukinnyi umaze igihe kinini muri Rayon Sports, yari yabanje hanze ariko yinjiranye igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka