Amavubi yitabiriye irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 arakina na Maroc mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc (“1st Partners Tournament”).

Amavubi U20 arakina na Maroc mu mukino w'irushanwa ry'ibihugu by'inshuti za Maroc
Amavubi U20 arakina na Maroc mu mukino w’irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc

Uwo mukino urabera mu mujyi wa Rabat; ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ugushyingo 2016.

Maroc yaritumiyemo amakipe akomoka mu bihugu bifitanye umubano mwiza birimo Palestine yo muri Aziya, Burukinafaso yo muri Afurika n’U Rwanda.

Iri rushanwa riratangira ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 13 Ugushyingo 2016.

Mu mukino ufungura iryo rushanwa, Amavubi U-20 arakina na Maroc mu mujyi wa Rabat ku isaha ya saa cyenda n’igice ku isaha yo u Rwanda.

Abatoza bajyanye iyi kipe barimo Mashami Vincent, usanzwe utoza Bugesera FC na Moussa Gatera, usanzwe utoza Isonga FC bategerejweho intsinzi kuko biyemeje ugutahukana icyo gikombe.

Nyuma y’irushanwa, amakipe amaze guhura hagati yayo, hazabarwa amanota yabonye harebwa iyabaye iya mbere ihabwe igikombe.

Amakipe yombi yaherukaga guhura muri Kamena 2016 mu rwego rwo kwibuka abakunzi b'umupira w'amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Amakipe yombi yaherukaga guhura muri Kamena 2016 mu rwego rwo kwibuka abakunzi b’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

U Rwanda rugiye guhura na Maroc muri iryo rushanwa mu gihe amakipe y’ibihugu byombi y’abatarengeje imyaka 20 yari yahuriye i Kigali mu mukino wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uwo mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Abakinnyi bahagurutse i Kigali berekeza muri Maroc

Abanyezamu: Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu) na Kimenyi Yves (APR FC).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera FC), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports).

Abo hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Nkinzingabo Fiston (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu).

Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR FC), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC), Nshuti Innocent (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police FC), Kwizera Tresor (Mukura VS) NA Usabimana Olivier (Marines FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

guyz I wish you a Gud match. and success ....

mbanza yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

nasabagako nanjye nafasha bagenzibanjye batarengeje imyaka 20 bibagengombwa.ndumunyeshuri muri Uganda.kukigo bita st Mary’s kitende.nkundagukorera imyitozo muri Villa sports club ..murakoze nasabaga coach mashami bishobotse am ready to come and help.

mbanza joshua yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka