AMAVUBI yatumye imikino ya Shampiyona ihindurirwa amatariki

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riratangaza ko bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu "AMAVUBI", imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere yari isigaye, yamaze kwigizwa imbere.

Nk’uko Ferwafa yabitangaje mu ibaruwa yandikiye amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere ngo impamvu yatumye imikino 4 isigaye yigizwa imbere ngo babikoze bagendeye ku ngengabihe y’imyiteguro y’ikipe y’igihugu AMAVUBI.

Umukino Rayon Sports izakiramo APR washyizwe wonyine
Umukino Rayon Sports izakiramo APR washyizwe wonyine

Shampiyona ya 2016/2017 ubusanzwe yagombaga gusozwa tariki ya 24 Kamena 2017 ariko kubera izi mpinduka ubu biteganyijwe izasozwa ku itariki ya 15 Kamena 2017.
Umukino uhuza amakipe akomeye APR na Rayon Sport wavanywe tariki ya 17 Kamena 2017 ushyirwa tariki ya 28 Gicurasi 2017 ukazabera kuri stade Amahoro i Remera.

Imikino yahinduriwe amatariki kubera imyitozo y’Amavubi

Uko imikino isigaye iteganyijwe:

Umunsi wa 27 wa shampiyona
Tariki ya 19 Gicurasi 2017

As Kigali vs APR
Marines vs Etincelles
Sunrise vs Police
Kirehe vs Bugesera
Musanze vs Amagaju
Tariki ya 20 Gicurasi 2017
Espoir vs Kiyovu
Peiniere vs Rayons Sports
Mukura vs Gicumbi
Umunsi wa 28 wa shampiyona
Tariki ya 22 gicurasi 2017
Amagaju vs Kirehe
APR vs Marines

Tariki ya 23 gicurasi 2017

Gicumbi vs Musanze
Bugesera vs Pepiniere
Etincelles vs Rayon Sports
Kiyovu vs As Kigali
Mukura vs Sunrise
Police vs Espoir

Umunsi wa 29 wa shampiyona

Tariki ya 26 gicurasi 2017
Musanze vs Mukura
Sunrise vs Espoir
Kirehe vs Gicumbi
Marines vs Kiyovu
As Kigali vs Police
Etincelles vs Bugesera
Pepiniere vs Amagaju

Tariki ya 28 Gicurasi 2017
Rayon Sports vs APR

Umunsi wa 30 wa shampiyona

Tariki ya 15 Kamena 2017
APR vs Bugesera
Kiyovu vs Rayon Sports
Musanze vs Sunrise
Espoir vs As Kigali
Gicumbi vs Pepiniere
Police vs Marines
Mukura vs Kirehe
Amagaju vs Etincelles

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyoni ikibaz cyokutamenya umupira abayozibatuyoboreye umupira ibyobarabitumenyeje bakoresha amategeko bikuriyemumutwe

nzarora jea damascene yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka