Amavubi yatemberejwe Stade akiniraho, batangaza ko biteguye gutsinda Nigeria-Amafoto

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo gutambagira Grand Stade de Tanger baza gukiniraho na Nigeria

Kuri uyu wa mbere guhera Saa tatu n’igice nibwo AMavubi aza gukina umukino wa mbere wa CHAN, aho baza kuba bahura na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya gatatu.

Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent bareba ikibuga
Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent bareba ikibuga
Ali Niyonzima na Manishimwe Djabel bazenguruka Grand Stade de Tanger
Ali Niyonzima na Manishimwe Djabel bazenguruka Grand Stade de Tanger

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse n’umutoza w’Amavubi Antoine Hey bahurije ku kuba bazi ko Nigeria ari ikipe ikomeye, ariko biteguye kuyitsinda

Antoine Hey na Kapiteni w'Amavubi Bakame bizeye guha ibyishimo abanyarwanda
Antoine Hey na Kapiteni w’Amavubi Bakame bizeye guha ibyishimo abanyarwanda

Bakame yagize ati "Nigeria ni ikipe ikomeye ifite amateka, hagora intangiriro, ariko twakaniye kugira ngo natwe dutangire neza, kandi gahunda ni ukwegukana amanota atatu, Nigeria ni ubwo ikomeye ariko ntabwo biza kuyorohera"

Antoine Hey nawe yunze mu rya Bakame "Ndashaka gushimira abateguye iri rushanwa kuko byose biteguye neza, turi mu itsinda rikomeye kandi buri kipe ifite ubushobozi bwo kugera muri 1/4"

"Ubu dushyize umutima kuri CHAN, kandi gushyira umutima kuri iri rushanwa byatangiye ubwo twahagurukaga i Kigali, twagerageje abakinnyi bose ndetse n’abanyezamu bose, ku buryo uwagira ikibazo wese uwamusimbura yaba yiteguye"

Amran Nshimiyimana, umwe mu ba kapiteni b'Amavubi
Amran Nshimiyimana, umwe mu ba kapiteni b’Amavubi
Amavubi yaje no gukora imyitozo ku kibuga kiri inyuma y'aho baza gukinira
Amavubi yaje no gukora imyitozo ku kibuga kiri inyuma y’aho baza gukinira
Icyizere ni cyose cyo gutsinda Nigeria
Icyizere ni cyose cyo gutsinda Nigeria
Nshuti Dominique Savio watsinze na Mubumbyi bongewemo nyuma, mu myitozo i Tanger
Nshuti Dominique Savio watsinze na Mubumbyi bongewemo nyuma, mu myitozo i Tanger
Eric Rutanga na Nshuti Innocent
Eric Rutanga na Nshuti Innocent
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nawe yari yasuye iyi kipe mu myitozo
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nawe yari yasuye iyi kipe mu myitozo
Umutoza Mashami Vincent yitegereza ikibuga bakiniriraho na Nigeria
Umutoza Mashami Vincent yitegereza ikibuga bakiniriraho na Nigeria

Umukino w’Amavubi uza kuba Saa tatu n’igice z’ijoro, uraba ukurikiye uza guhuza Guinea Equatorial na Libya Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), zombi zikaba ziri kumwe n’Amavubi mu itsinda rya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi arabikora
kimwe kubusa

ni harindintwari tewojoni yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka