Amavubi yasubiye inyuma ho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yasubiye inyuma ho imyanya irindwi nkuko bigaragazwa n’urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku isi.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda itarakinnye imikino yatumye u Rwanda rusubira inyuma ho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itarakinnye imikino yatumye u Rwanda rusubira inyuma ho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryasohoye urwo rutonde kuri uyu wa kane tariki ya 09 Gashyantare 2017.

Tariki ya 12 Mutarama 2017, ubwo bashyiraga ahagaragara urutonde rwa FIFA rusohoka buri kwezi, u Rwanda rwari ku mwanya wa 93 none ubu ruri ku mwanya wa 100.

Ku rwego rw’isi nta cyahindutse cyane kuko amakipe 10 y’ubushize ariyo yagarutse. Argentine ikomeje kuyobora urutonde igakurikirwa na Brazil.

Igihugu cy’u Bufaransa cyaguranye na Colombiya aho ubushize Colombiya ariyo yazaga ku mwanya wa gatandatu ubufaransa bukaza ku wa karindwi.

Muri Afurika habaye impinduka cyane kuko ibihugu hafi ya byose byazamutseho imyanya myinshi. Cameroun iherutse gutwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) yazamutseho imyanya 29 kuko ubushize yari ku mwanya wa 62 ubu ikaba yaje ku mwanya wa 33.

Ibindi bihugu byazamutseho imyanya myinshi birimo Misiri yageze ku mukino wa nyuma wa CAN na Congo (DRC) yageze muri ¼ cy’irangiza, yazamutseho imyanya 15.

Burukinafaso nayo yazamutseho imyanya 15 naho Maroc, Ghana na Nigeria zizamukaho imyanya icyenda.

Mu karere k’Iburasirazuba bw’Afirika n’iyo hagati, Uganda iracyaza imbere n’ubwo yamanutseho imyanya ibiri.

Ubushize yari ku mwanya wa 73 ku rwego rw’isi ariko ubu ikaba yaje ku mwanya wa 75.

Dore uko ibihugu bikurikirana ku rwego rw’isi

1.Argentine
2.Brazil
3.Ubudage
4.Chili
5.U Bubiligi
6.Ubufaransa
7.Colombiya
8.Portugal
9.Urguay
10.Espagne

Uko ibihugu bikurikirana ku rwego rwa Afurika

1.Misiri( 23ku isi)
2.senegal(31 ku isi)
3.Cameroon (33 ku isi)
4.Tunisia (36 ku isi)
5.Kongo Kinshasa(37 ku isi)
6.Burukina Faso(38 ku isi)
7.Nigeria(41 ku isi)
8.Ghana(45 ku isi)
9.Cote D’ivoire(47 ku isi)
10.Maroc (48 ku isi)

Uko ibihugu bikurikirana ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati:

1.Uganda(75 ku isi)
2.Kenya(87 ku isi)
3.Rwanda(100 ku isi)
4.Ethiopia (103 ku isi)
5.Burundi(138 ku isi)
6.Tanzaniya (158 ku isi)
7.Djibuti(205 ku isi)
8.Somalia(205 ku isi)
9.Eritrea (205 ku isi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka