Amavubi yanganyije na Uganda muri CECAFA y’abagore

Mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, u Rwanda rwanganyije na Uganda ibitego 2-2.

Ni umukino wari ufite icyo uvuze ku rugamba rwo guhatanira kwegukana iki gikombe cya CECAFA, aho Uganda yari ifite amanota 6, mu gihe Amavubi yari afite amanota 4.

Amavubi y'abagore yanganyije na Uganda
Amavubi y’abagore yanganyije na Uganda

Ikipe ya Uganda niyo yafunguye amazamu ku munota wa 52, ku gitego cyatsinzwe na Mutuuzo Lilian.

U Rwanda rwaje kwishyura igitego mu gice cya kabiri kuri penaliti yatewe na Ibangarye Anne Marie, igitego cyatsinzwe ku munota wa 62

Uganda kugeza ubu ifite amanota 7
Uganda kugeza ubu ifite amanota 7

Nyuma y’iminota mike ku munota wa 74 Uganda yahise itsinda igitego cya kabiri
cyatsinzwe na Alupoh Norah, ku munota wa 86 Amavubi yahise yishyura igitego cya 2, umukino urangira ari ibitego 2-2.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda: Nyirabashyitsi Ingabire Judith, Nibagwire Sifa Gloria , Nyiramwiza Martha, Nyiransanzabera Miliam, Mukamana Clementine, Maniraguha Louise, Kalimba Alice, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Uwamahoro Marie Claire na Beatrice Uwamahoro.

Uganda : Aturo Ruth, Aluka Grace, Phiona Nabbumba,Nakayenze Yudaya,Nankya Shadia,Namudu Viola, Akira Tracy, Alupo Norah, Namuleme Zainah, Mutuuzo Lilian na Nalukenge Juliet.

Imikino y’umunsi wa nyuma

Ku wa Gatanu tariki 27/07/2018, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

14:00: Ethiopia vs Tanzania
16:30: Rwanda vs Kenya

Uko amakipe akurikiranye kugeza ubu

1. Uganda: Amanota 7 mu mikino 4
2. Ethiopia: Amanota 6 mu mikino 3
3. Tanzania: Amanota 4 mu mikino 3
4. Rwanda: Amanota 4 mu mikino 3
5. Kenya: Inota 1 mu mikino 3

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka