Amavubi yamenye itsinda arimo mu mikino ya COSAFA

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda D mu mikino ya COSAFA yatumiwemo gusimbura Madagascar itazaboneka.

Muri tombola yaraye ibereye i Moruleng muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya kane mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, imikino izaba ihuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Muri iri tsinda rya kane (D), Amavubi ari kumwe na Mozambique n’ibirwa bya Comores, mu mikino iteganyijwe gukinwa mu mataliki ya 07-16/12/2016 muri Afurika y’Epfo.

Amavubi atarengeje imyaka 20 azaba atozwa na Jimmy Mulisa
Amavubi atarengeje imyaka 20 azaba atozwa na Jimmy Mulisa

Itsinda rya mbere, rizaba ririmo Afurika y’Epfo inafite iki gikombe, aho izaba iri kumwe na Lesotho, Swaziland ndetse na Botswana,itsinda rya kabiri ryo rikabamo Zimbabwe, Zambia na Malawi.

Iyi kipe mu minsi ishize yatozwaga na Kayiranga Baptista
Iyi kipe mu minsi ishize yatozwaga na Kayiranga Baptista

Itsinda rya gatatu ryo rizaba rigizwe n’amakipe atatu ari yo Angola, Namibia, Seychelles n’Ibirwa bya Maurice, imikino yose ikazajya ibera Mogwase Stadium na Moruleng Stadium.

Iyi kipe ngo irahamagarwa inatangire imyitozo vuba
Iyi kipe ngo irahamagarwa inatangire imyitozo vuba

Usibye iyi mikino kandi, u Rwanda rwanatumiwe mu yandi marushanwa azabera muri Maroc, kuva taliki 09/11 kugera 13/11/2016, aho umutoza Jimmy Mulisa ari we uzaba utoza iyi kipe mu marushanwa yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore impamvu ituma amakipe yacu adatera imbere, umwaka ushize twese twabonyeko Kayiranga yagerageje kwitwara neza nubwo yari afite umwanya muto wogutegura ikipe none nkumutoza wari umenyeranye nikipe Ferwafa iramuhinduye!! Birababaje kuko bombi bagombye kwiyambazwa bakungurana inama nkabanyarwanda kugirango barebe aho bageza urubyiruko rwacu rw’Amavubi. Murakoze

uze yanditse ku itariki ya: 28-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka