Amavubi yaguye miswi na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru inganyije n’iya Tanzania igitego 1-1 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikinoya CHAN.

Ikipe y'Amavubi yabanjemo
Ikipe y’Amavubi yabanjemo

Uyu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, wabereye muri Tanzania mu mujyi wa Mwanza.

Watangiye Amavubi afungura amazamu ku munota wa 18, abona igiteko cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio. Cyaje kwishyurwa ku munota wa 35 w’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri umutoza w’u Rwanda Antoine Hey yakoze impinduka asimbuza Bishira Latif wasimbuye Mubumbyi Barnabe na Kayumba Soter wasimbuye Mico Justin, Nshuti Innocent ajyamo asimbuye Nshuti Dominique Savio.

Ariko ntibyagira icyo bitanga ngo batsinde umukino urinda urangira ari 1-1 ku makipe yombi.

Ikipe ya Tanzania yanganyirije iwayo
Ikipe ya Tanzania yanganyirije iwayo

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba ku wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, ikipe izatsinda izakomeza mu kindi cyiciro cy’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya CHAN.

Ababanjemo ba Tanzaniya: Aishi Manula,Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Hamid Mao,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva na Shiza Kichuya.

Ababanjemo b’Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame,Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Rugogoza Aimable Mambo, Iraadukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabe na Mico Justin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka