Amavubi u20 yihereranye Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti-Amafoto

Mu mukino wa kabiri wa gicuti Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro

Aba bakinnyi batozwa na Mashami Vincent ndetse na Yves Rwasamanzi, baraye bitwaye neza imbere ya Kiyovu Sports yo mu cyiciro cya mbere, aho bayitsinze ibitego 2-1 ndetse binagaragara ko bayirusha cyane.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho icya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Ngirimana Alexis, mu gihe icy’Amavubi cyatsinzwe na Protais Sindambiwe ukinira Intare FC nyuma yaho Byiringiro Lague ukinira APR Fc yabanje gucenga ab’inyuma ba Kiyovu Sports, ateye umunyezamu awukuramo, Protais ahita awutsinda.

Byiringiro Lague na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri
Byiringiro Lague na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi mato yakomeje kurusha Kiyovu SPorts, n’ubwo Cassa Mbungo yari yongeyemo abakinnyi nka Habyarimana Innocent uzwi nka Di Maria ndetse na Lomami Andre wagarutse muri iyi kipe.

Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent, yatangaje ko n’ubwo batsinze ariko akazi kagihari mbere yo kwerekeza muri Kenya

Iyo ugize amahirwe ugakina n’ikipe nziza bishobora kubaho ko abana bakina birekuye, akenshi usanga bigora amakipe nka Kiyovu, batinya gukora amakosa imbere y’abana, naho bo bumva gukora ikosa nta wabaseka,

"Akazi karacyahari ko kugira ibyo dukosora ariko urwego ruri kuzamuka ugereranyije na match ya mbere twakinnye na Police Fc"

Nkubana Marc ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo ni umwe mu bana bari kugaragaza ko bafite ejo hazaza heza
Nkubana Marc ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bana bari kugaragaza ko bafite ejo hazaza heza
Byiringiro Lague yari acungiwe hafi na Mbogo Ally, gusa yaje kumucenga kenshi ndetse anamutsindana igitego
Byiringiro Lague yari acungiwe hafi na Mbogo Ally, gusa yaje kumucenga kenshi ndetse anamutsindana igitego
Byiringiro Lague yahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Kiyovu
Byiringiro Lague yahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Kiyovu
Salma Rhadia Mukansanga niwe wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Salma Rhadia Mukansanga niwe wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Habyarimana Innocent nawe yari yabanje hanze
Habyarimana Innocent nawe yari yabanje hanze
Abafana bari baje ari benshi baje kureba uyu mukino
Abafana bari baje ari benshi baje kureba uyu mukino
Lomami Andre yishyushya ngo asimbure
Lomami Andre yishyushya ngo asimbure
Umutoza Mashami Vincent yakurikiranaga uko abasore be bakina yibereye ahirengeye
Umutoza Mashami Vincent yakurikiranaga uko abasore be bakina yibereye ahirengeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka