Amavubi u20 yahamagawe arerekeza i Shyorongi mu mwiherero

Abakinnyi 26 batarengeje imyaka 20 ni bo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ngo bitegure irushanwa rizabera muri Maroc ndetse na COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo abasore b’Amavubi atarengeje imyaka 20 baza gutangira imyotozo y’iminsi ibiri igomba kubera ku kibuga gishyashya giherereye i Shyorongi, nyuma bakazasubira mu makipe yabo kwitegura Shampiona.

Abakinnyi bahamagawe baratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Abakinnyi bahamagawe baratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Urutonde rurambuye rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nsanzurwanda Jimmy Djihad (Isonga Fc), Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sports), Kwizera Janvier (Bugesera)

Abakina inyuma: Nsabimana Aimable (APR Fc), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera), Sibomana Arafati (Amagaju), Ahoyikuye Jean Paul (Kiyovu Sports), Mugisha Francois (Rayon Sports), Nshimiyimana Marc (APR Academy),

Abakina hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu), Ngabonziza Narcisse (Kiyovu Sports), Bakundukize Innocent (APR Academy), Ahishakiye Nabir (Scandinavia),

Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR), Niyibizi Vedaste (Sunrise), Nshuti Innocent (APR fc), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police Fc), Kwizera Tresor (Mukura VS), Usabimana Olivier (Marines Fc).

Iyi kipe yari yasezereye Uganda, iza no gusezerwa na Misiri kuri Penaliti, ni ikipe itanga icyizere muri iyi minsi
Iyi kipe yari yasezereye Uganda, iza no gusezerwa na Misiri kuri Penaliti, ni ikipe itanga icyizere muri iyi minsi

U Rwanda rwatumiwe mu yandi marushanwa azabera muri Maroc, kuva taliki 09/11 kugera 13/11/2016, nyuma bakazerekeza muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya COSAFa, aho u Rwanda ruri mu itsinda rya kane (D), hamwe na Mozambique n’ibirwa bya Comores, mu mikino iteganyijwe gukinwa mu mataliki ya 07-16/12/2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka